Gasabo: Abahesha B’Inkiko Baravugwaho Kubangamira Abarokotse

Ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe muri Centre Christus i Remera mu Karere ka Gasabo, hari taliki 12, Mata, 2024, Perezida wa IBUKA yavuze ko hari abahesha b’inkiko bahishe amarangizarubanza y’abarokotse Jenoside.

Uyu mugabo witwa Théogène Kabagambire yabitangarije abitabiriye gahunda yo Kwibuka yabereye mu kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera, ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024.

Muri Christus hari urwibutso rw’Abapadiri n’Ababilira 17 bahiciwe ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahakorerwaga.

Kudaha abarokotse amarangizarubanza byadindije ishyirwa mu bikorwa by’ibyemezo by’inkiko bituma badahabwa ubutabera.

- Kwmamaza -

IBUKA ivuga ko uko gutinda guhabwa ubutabera byahaye abakoze Jenoside uburyo bwo kutishyura imitungo bangije barinda bimurwa n’Umujyi wa Kigali ubwo wabaga ugiye gushyira ibikorwaremezo ibunaka.

Muri gacaca hari abahamijwe ibyaha ariko ntibyashyirwa mu bikorwa

Kubimura kandi byajyaniranaga no kubaha ingurane, bagenda batyo.

Hari n’abapfuye batishyuye abo bangirije ibyabo.

Kabagambire avuga ko muri rusange inzibutso 10 z’Akarere ka Gasabo zishyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 133,470.

Abatarashyinguwe bakaba ari abajugunywe mu migezi no mu biyaga  n’abatarerekanwa barimo imiryango 53 muri Gasagara i Rusororo, yari igizwe n’abantu bikekwa ko bagera kuri 600.

Kabagambire avuga ko nta mibare afite y’abarokotse Jenoside bishyuza imitungo yabo yangijwe, ariko ngo amadosiye yabo ari mu maboko ya bamwe mu bahesha b’inkiko bakoreye mu Mirenge ya Kimihurura na Kacyiru.

IBUKA yumvise ko hari bamwe mu bishyuzwa bagurishije ku mitungo yagombaga guhabwa abarokotse Jenoside.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Urujeni Martine, yizeza ko imanza z’imitungo y’abarokotse Jenoside zujuje ibisabwa zizarangizwa muri uyu mwaka wa 2024.

Bagenzi bacu ba Kigali Today bari aho uyu muhango wabereye banditse ko Urujeni yagize ati: “Dufite gahunda y’uko muri uyu mwaka wa 2024, imanza zujuje ibisabwa, ni ukuvuga abakatiwe n’inkiko Gacaca bakaba bakidegembya batishyura ndetse n’ababishyuza bakaba bahari, uyu mwaka uzarangira izo manza zose zerekeranye n’imitungo zararangijwe”.

Urujeni avuga ko bazakomeza no guhuza abafite imanza z’imitungo y’abarokotse Jenoside zikirimo imbogamizi, kugira ngo na bo bahabwe ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version