Gasabo: Abari Kuvugurura Stade Amahoro Babonye Umubiri W’Uwazize Jenoside

Abakozi bari kuvugurura Stade Amahoro babwiye Taarifa ko hari umubiri w’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wahabonetse.

Ni amakuru yari yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Kane taliki 13, Mata, 2023 umunsi u Rwanda rurangirizaho icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igice cyabonetsemo uwo mubiri giherereye ku rubavu rugana kuri BK Arena, kikaba cyarazitiwe kugira ngo hatagira uhegera akaba yagira ibyo yangiza.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga, hari bamwe mu Batutsi bo muri Remera na Kimironko no mu nkengero z’aho bahungiye muri Stade Amahoro.

- Advertisement -

Interahamwe ndetse n’ingabo za Leta yakoze Jenoside zahiciye Abatutsi benshi bamwe barashyingurwa ariko abandi ntibyakunda.

Bikekwa ko umubiri wabonetse ari uw’umugore witwaga Josepha Mukantagara.

Nyakwigendera yasize umwana w’umukobwa witwa Kayitesi kandi ngo uyu yemeje ko uwo mubiri ari uwa Nyina kuko yabonye imyambaro ye arayimenya.

Mukantagara yarashwe n’Interahamwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA witwa Naphtal Ahishakiye yabwiye Taarifa ko kuba hari umubiri cyangwa imibiri yaboneka kuri Stade Amahoro ari ibintu byumvikana kubera ko hari Abatutsi benshi bahahungiye.

Ati: “ Nk’uko bimeze n’ahandi henshi mu Rwanda, hari ahantu imibiri izagenda iboneka kuko hari myinshi tutarabona ngo ishyingurwe. Kuba hari iyaboneka kuri Stade Amahoro nta gitangaje kirimo. Gushyingura ni umurimo tuzakora no mu gihe kinini kiri imbere.”

Ahishakiye asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwihangana kandi abazi aho imibiri iri bakahavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umubiri wa nyakwigendera wabaye uruhukiye ku Murenge wa Remera mu gihe hagitegurwa uko uzashyingurwa mu cyubahiro.

Kubera ibyabereye kuri Stade Amahoro, birashoboka ko hari indi mibiri ‘ishobora’ kuzahaboneka.

Aho hazitiye ni ho uwo mubiri wabonetse
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version