Gasabo: Abaturiye Ikimpoteri Cya Nduba Bazatabarwa Nande?

Abatuye mu ngo 80 zituriye ikimpoteri cya Nduba bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’Umujyi wa Kigali muri rusange babirangagije none bakaba bagiye kuzicwa n’indwara zituruka ku mwanda uva muri kiriya kimpoteri kijugunywamo imyanda irimo n’iyo mu misarane y’abanya Kigali.

Iby’ikibazo byavuzwe kenshi ndetse byongeye gusubirwamo n’Abadepite bagize Komisiyo yo kwita ku bidukikije, ubuhinzi n’ubworozi.

Abo baturage batakambira Leta bayisaba ko bahabwa ingurane, bagahunga kiriya kimpoteri kuko umwanda ukirimo watumye bagura inzitiramubu ngo bakumire isazi ziva mu mwanda wo mu misarane y’abatuye Umujyi wa Kigali ihamenwa.

Igiteranyo cy’amafaranga yo kubimura ni miliyari FRw 2.

Abadepite bavuga ko kwimura bariya baturage ari ikintu kihutirwa cyane kubera ko ubuzima bwabo buri  mu kaga, ndetse ngo si ngombwa kurindira umwaka utaha(2024).

Ibipimo bivuga ko imyanda yamenwaga muri kiriya kimpoteri yakubye inshuro eshatu, iva kuri toni 141.38 ku munsi guhera mu mwaka wa 2006 igera kuri toni 495.76 ku munsi muri uyu mwaka.

Uko kwiyongera kwatewe n’umubare w’abatuye Umujyi wa Kigali wiyongera cyane ariko nanone no kuba nta buryo bwo kubyaza umusaruro iriya myanda bituma ikomeza kwiyongera.

Depite Frank Habineza avuga ko ikibazo cy’ikimpoteri cya Nduba gikomeye kuko kigira ingaruka ku buzima bw’abaturage b’uyu Murenge by’umwihariko ndetse no ku binyabuzima muri rusange.

Muri Gicurasi, 2023, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bitarenze Ukuboza, 2023 hari imiryango 40 izaba yarimuwe.

Icyakora uyu muhigo wose nturakorwa nk’uko The New Times yabivuze ko hari abandi biteganyijwe ko bazaba bimuwe muri Gicurasi, 2024.

Depite Germaine Mukabalisa asaba akomeje ko kwimura bariya baturage byakorwa vuba kuko ubuzima bwugarijwe n’indwara kandi si abantu bakuru gusa bari mu kaga ahubwo n’abana ni uko.

Imwe mu ngamba bivugwa ko iri mu byagabanya ubwinshi bw’iriya myanda ni uko ibora yajya utandukanywa n’itabora, noneho ibora ikabyaza ifumbire n’aho itabira ikanagurwa.

Ibi ariko ntibiragerwaho mu buryo bufatika kandi hagati aho imyanda ijyanwa i Nduba iriyongera ari n’ako n’abatuye Umujyi wa Kigali biba uko.

Birakwiye ko abaturiye kiriya kimpoteri bimurwa vuba kandi hagashyirwaho ingamba zirambye zituma imyanda iva muri Kigali itagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version