Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 October 2025 1:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibi ni ibyuma bifunga amapiloni.
SHARE

Umugabo w’imyaka 27 yafatanywe ibyuma by’amashanyarazi birimo amaburo afunga amapiloni, icyuma kigabanya ubukana bw’umuriro kitwa Transformateur n’igikoresho bita isupani gifungura amaburo.

Polisi ivuga ko byose yabikoreshaga mu kwiba ibyuma by’amashanyarazi i Bumbogo ariko afatirwa mu Murenge wa Ndera.

Yafatanywe n’umuhoro yari afite muri umwe mu mifuka yarimo n’ibyo bikoresho byose.

Nyuma yo gufatwa, Sabato Mupenzi yabwiye Polisi ko ibyo bintu yari abivanye i Bumbogo abijyanye i Rusororo.

Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye afungura ayo maburo babibwira Polisi aza gufatirwa mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera.

Polisi ivuga ko uwo muntu yabyibye i Bumbogo afatirwa i Ndera abijyanye i Rusororo.

Ntibiramenyekana niba yifasha mu gufungura ibyo byuma cyangwa ngo hamenyekane abo abishyira abo ari bo, ayo bamwishyura n’icyo babikoresha.

Uvugwa muri iyi nkuru afashwe hashize amasaha make mu Karere ka Nyabihu hafatiwe abandi bantu bari batwaye intsinga mu modoka bazijyanye i Musanze.

Nyuma yo gufatwa, bananiwe gusobanurira Polisi inkomoko y’izo ntsinga za metero 250, ihita yanzura ko bazibye irabafata.

Polisi muri rusange isaba abaturage kuzirikana akamaro ibikorwaremezo bigirira buri wese, bakirinda ko hari uwabyangiza.

Iyo icyuma cy’amashanyarazi cyangijwe nkana, bibangamira iterambere ry’abo cyahaga ayo mashanyarazi, bikadindiza amajyambere y’igihugu kandi bigatiza umurindi ubugizi bwa nabi.

Kubisana bihenda Leta bityo amikoro yari bukoreshe mu kuzamura urwego rw’imibireho y’abaturage akagendera muri icyo kintu kandi bitari ngombwa.

Mu magambo avunaguye, iyo migirire ihungabanya ituze rusange ry’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali( ari naho haba amashanyarazi menshi kurusha ahandi) CIP Wellars Gahonzire avuga ko abaturage bafite inshingano zo gufata neza ibikorwaremezo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Ati: “ Polisi y’igihugu ntizihanganira umuntu wese wangiza ibikorwaremezo kuko aba ateza igihombo Leta akanabangamira iterambere ry’abaturage. Gufata abajura bizakomeza kugira ngo  baryozwe ibyo baba bakoze.”

Icyo itegeko ritaganya kuwahamijwe icyaha kijyanye n’ibi

Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga, iyo ihari.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

TAGGED:AmashanyaraziBumbogoNderaPolisiRusororo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza
Next Article Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

You Might Also Like

Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?