Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2025 10:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Polisi ivuga ko uru rumogi rwaturutse Tanzania, ruca i Kirehe, rufatirwa i Kigali rwari rugiye koherezwa i Muhanga.
SHARE

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Anti-Narcotic Unit, ANU, ryafatiye muri Rusororo abagabo babiri bahetse kuri moto ibilo 31 by’urumogi bivugwa ko bari bavanye i Kirehe babishyiriye uwabibatumye mu Karere ka Muhanga.

Iyo babigeza yo, umwe yari buhembwe Frw 150,000 undi agahembwa Frw 50,000.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kabuga II, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bikavugwa ko urwo rumogi rwageze muri Kirehe ruvuye muri Tanzania.

Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uko ibiyobyabwenge bingana bityo byinjiye mu Rwanda.

Abarufatanywe babwiye Polisi ko  barukuye mu Karere Ka Kirehe ruvuye muri Tanzania bakaba bari barujyanye i Muhanga  barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabahemba.

Abafashwe ni Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 na Ndindiriyimana Emmanuel w’imyaka 38.

‎Moto bafatanywe ni iya Ndindiriyimana, Polisi ikemeza ko yari asanzwe ayikoresha mu gutunda no gukwiza urumogi kuko atari ubwa mbere afatirwa muri ubwo bucuruzi butemewe mu Rwanda.

Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.

Iyi moto niyo bakoresheje bagemuye iyo kabutindi ariko barafatwa.

‎Bombi Polisi yabashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha ngo rubabaze hanyuma nirusanga bakwiye gukorerwa amadosiye ruyakore agezwe mu bushinjacyaha mu gihe kigenwa n’amategeko.

Bahise bajyanwa gufungirwa Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police ( CIP) Wellars Gahonzira yabwiye Taarifa Rwanda ko abapolisi bo muri ANU bahora bari maso.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Kuba maso kwabo ariko ngo gukorana bya hafi n’abaturage kugira ngo amakuru babonye bayahereho bakumira abo bacuruza ibiyobyabwenge cyangwa se babafate batarabigeza muri rubanda.

Gahonzire ati: “Abishora mu gucuruza ibiyobyabwenge tubagira inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha twayamenye kera”.

‎Avuga ko abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge baba baroga abaturage bityo ko Polisi nk’urwego rushinzwe umutekano n’umudendezo bya rubanda itazabaha agahenge.

Ati: “ Ababikora n’ababitekereza bararye bari menge kuko bazafatwa kandi bahanwe”.

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Iyo urukiko ruhamije umuntu ibyaha bijyanye narwo birimo guhinga ibiyobyabwenge, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (Frw 20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (Frw 30.000.000 ).

Muri Mata, 2025  Polisi yafashe ibindi bilo 37 n’igice byafatiwe mu modoka, bukeye bw’aho hafatwa ibindi bilo bitandatu, byose hamwe biba 43.

Amafoto: RNP.

TAGGED:GahonzireIbiyobyabwengeKireheMuhangaPolisiUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu
Next Article Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu Rwanda

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?