Gasabo: Bafatanywe Magendu Ya Miliyoni Frw 5

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu ryafatiwe mu Karere ka Gasabo abant batatu bafite  magendu y’inzoga zihenze zifite agaciro ka Miliyoni 5, 414, 000.

Abo bagabo baguwe gitumo bafite amakarito y’inzoga z’imivinyo( wines, vins) n’amacupa y’inzoga za liquors byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga yavuzwe haruguru.

Bafatiwe  ku Kinamba, mu Murenge wa Kacyiru, batwaye izo nzoga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota-Carina  ifite nimero RAD 319 C.

Bari bazishyiriye abakiriya bafatwa  ahagana ku saa moya z’umugoroba (19h00).

- Advertisement -

Umwe muri bo ufite imyaka 38 y’amavuko.

Yafashwe atwawe n’umushoferi w’imyaka 48.

Uyu yiyemerera ko inzoga zafashwe ari ize kandi ko amaze imyaka ibiri akora ubucuruzi bw’inzoga za liqueur.

Undi wafashwe ni umumotari ufite imyaka 33 y’amavuko akaba asanzwe atwara abagenzi kuri moto.

Hari undi wafatiwe mu rugo rwa nyiri inzoga afite amakarito abiri y’imivinyo yo mu bwoko bwa Drostdy nazo za magendu yari amuzaniye.

Mu nzoga zasanzwe mu bubiko bwe harimo izo mu bwoko bwa Drostdy Hof, Jameson, Remy Martin, Veuve, Baileys, Tequila n’izindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru, habanza gufatwa babiri muri bo nyuma yo kubakurikirana.

CP Kabera ati: “Habanje gufatwa babiri, ari bo nyiri nzoga n’umushoferi wari umutwaye. Bafatanywe amakarito 20 y’imivinyu ya Drostdy, bajya kwerekana aho uwo nyirazo atuye mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi, ari naho hafatiwe umumotari wari umutegereje afite andi makarito abiri y’imivinyu yari amuzaniye nawe ahita afatwa. Hakurikiyeho gusaka mu cyumba yari yaragize ububiko naho haboneka amacupa 112 y’ubwoko butandukanye bw’inzoga za liqueur za magendu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko biriya bicuruzwa byinjizwa rwihishwa mu Rwanda bivanywe mu bihugu bituranye nabyokandi ko ubwo bucuruzi ntibwemewe.

Yasabye abakiri muri ubu bucuruzi n’ababitekereza kubireka bagacuruza ibyemewe.

Abafashwe bashyikirizwa ubutabera kandi ibyo bafatanywe ntibibe bigicurujwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo  bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version