Nushora Mu Rwanda Ntuzabyicuza- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abitabiriye Inama yo ku rwego rwo hejuru yiga uko ingufu zibyara amashanyarazi zakwizwa ku isi ko u Rwanda by’umwihariko n’Afurika muri rusange hatakiri ahantu ho kwishisha. Yavuze ko ushoye mu Rwanda aba agomba kudashidikanya ku nyungu azabikuramo.

Iyi nama yiswe Global Colombia Energy Summit 2023 yitabiriwe n’abahanga mu by’ingufu zitanga amashanyarazi zirimo izisubira n’izitisubira.

Kagame avuga ko igihugu cyose ku isi kigomba kuba gifite ingufu zitanga amashanyarazi zihagije k’uburyo ayo mashanyarazi aba impamvu irambye yo kugera ku majyambere atajegajega.

Ibi nibyo u Rwanda rukora kandi ruzakomeza gukora nk’uko Perezida Kagame yabivuze.

- Kwmamaza -

Yagize ati: “ Mbere na mbere dukeneye imbaraga zitanga amashanyarazi kugira ngo tugere ku iterambere twiyemeje. Ntidushobora kugera ku iterambere riringaniye cyangwa ryisumbuyeho tudafite amashanyarazi.”

U Rwanda rusanganywe intego  y’uko abarutuye bose bazaba bafite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Kugeza ubu abafite amashanyarazi yaba akomoka ku murongo mugari cyangwa akomoka ku wundi murongo( off-grid) barenga 80%, Kicukiro na Nyaruguru tukaba uturere twa mbere dufite amashanyarazi angana na 100% y’ingo zose.

Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko muri iki gihe Afurika n’u Rwanda by’umwihariko bitakiri ahantu ho gutinya gushora imari kuko ibintu byahindutse.

Avuga ko muri iki gihe Afurika yateye intambwe igaragara mu guha abayituye amashanyarazi kandi ngo biraganisha mu nzira nziza.

Isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika riherutse gutangizwa naryo ngo ni ikintu cyiza kizazamura ubukungu binyuze mu guhahirana no kubaka ibikorwa remezo birimo n’amashanyarazi.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko ibyo byose biri gukorwa mu gihe isi, muri rusange, iri kwivana mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’intambara iri muri Ukraine igikomeje.

Abajijiwe aho u Rwanda rwakuye imbaraga zatumye rutera imbere ku rwego rugeze ho muri iki gihe, Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere myiza yabanye inkingi ya mwamba muri urwo rugendo.

Avuga ko kugira igihugu kigendera ku mategeko n’igenamigambi riboneye nabyo biri mu byatumye u Rwanda rugera aho rugeze.

Ati: “ Imikorere nk’iyi niyo yatumye iyo uje mu Rwanda kuhakorera uza wizeye ko hari icyo uzunguka kubera ko twashyizeho uburyo bwiza butuma umuntu yizera ibyo abona kandi akagira icyizere ko atazaruhira ubusa”.

Yabwiye abari  bamuteze amatwi ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye ngo rukore rwiteze imbere.

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo ari uko ibintu bimeze, igikurikira ho ari gukora cyane kugira ngo iyo nzira yatangiwe ikomezwe kandi bikorwe mu buryo bugirira buri wese akamaro.

Amashanyarazi mu ngo z’Abanyarwanda…

Imibare ivuga ko ‘kugeza ubu’ ingo zikabakaba 80.8% zifite amashanyarazi hose mu Rwanda. Icyakora imbonerahamwe yakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, EUCL, ivuga ko muri Werurwe, 2022  ingo zinganaga na 68.48%.

Akarere ka mbere gafite ingo zose zibamo amashanyarazi ni Kicukiro ariko n’ingo zose za Nyaruguru zifite amashanyarazi ariko yiganjemo atangwa n’izindi soko zayo nk’izuba, umuyaga n’indi.

Nizo bita off-grid electricity.

Mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi aboneka muri ubu buryo afite ijanisha rya 61% n’aho atangwa n’ingufu zisanzwe( on-grid) angana na 39%.

Muri Kicukiro amashanyarazi atangwa n’andi masoko( sources) atari asanzwe afite ijanisha rya 4%, asigaye yose akagira 96%.

Akarere gafite ingo nke zifite amashanyarazi ni Akarere ka Gakenke.

Imibare yo muri Werurwe, 2022 yavugaga ko akarere gafite amashanyarazi macye kandi gasa n’aho gateye imbere ni Muhanga kuko kari gafite 62% uyu mubare ukaba ungana n’uwo mu Karere ka Nyamagabe nako gafite 62%.

Akarere ka Ngororero gafite 50%, Nyabihu ikagira 56%, Nyamasheke ifite 59%, Nyanza ikagira 61%, Nyamasheke ikagira 62% umubare kanganya n’aka Muhanga gafite 62%.

Birumvikana ko iyi mibare yiyongereye kuko Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kugeza ku baturage amashanyarazi yo mu buryo butandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version