Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Havumbuwe Urwengero Rwa Kanyanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Havumbuwe Urwengero Rwa Kanyanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2023 11:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku wa  Gatanu taliki 17 Gashyantare, 2023,  Polisi yafashe abantu batatu batetse anyanga. Yabafatiwe mu Mudugudu wa Jurwe, Akagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera. K’ubufatanye n’izindi nzego, Polisi yasanze bamaze kwenga litiro 53.

Abazi ibyayo bavuga ko Litiro imwe iri hagati ya Frw 3,500|( uyiguze nko mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi) no hagati ya Frw 10,000 na Frw 15,000 kuzamura mu mirenge nka Ndera cyangwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Polisi yayisanganye umugabo w’imyaka 47 n’umugore we bayitetse.

Hagati aho hari izindi litiro 43 Polisi yasanze mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo.

Aha ho abari bayitetse bahise batoroka.

Muri aka gace ariko hafatiwe umugore w’imyaka 33.

Yabonye Polisi imugezeho amena  iyo yarafite.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mirenge ya Ndera na Rusororo.

Ati: “Polisi yari ifite amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bakora bakanacuruza Kanyanga. Hagendewe kuri ayo makuru k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hakozwe umukwabu mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu, hafatwa abaturage batatu na litiro 53 za Kanyanga zirimo litiro 43 zafatiwe mu rugo rumwe, ba nyirazo bagishakishwa kuko bari bamaze gucika.”

CIP Twajamahoro ashima abaturage bafatanya na Polisi mu kurwanya ubucuruzi bw’ ibiyobyabwenge binyuze mu gutanga amakuru.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda, mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

TAGGED:GasaboIkiyobyabwengekanyangaPolisiTwajamahoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impunzi Zitahuke, Inyeshyamba Zive Aho Zafashe…Ibyemezo Bya EAC
Next Article Syria: Islamic State Yishe Abantu 53
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?