Gasabo: Havumbuwe Urwengero Rwa Kanyanga

Ku wa  Gatanu taliki 17 Gashyantare, 2023,  Polisi yafashe abantu batatu batetse anyanga. Yabafatiwe mu Mudugudu wa Jurwe, Akagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera. K’ubufatanye n’izindi nzego, Polisi yasanze bamaze kwenga litiro 53.

Abazi ibyayo bavuga ko Litiro imwe iri hagati ya Frw 3,500|( uyiguze nko mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi) no hagati ya Frw 10,000 na Frw 15,000 kuzamura mu mirenge nka Ndera cyangwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Polisi yayisanganye umugabo w’imyaka 47 n’umugore we bayitetse.

Hagati aho hari izindi litiro 43 Polisi yasanze mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo.

- Advertisement -

Aha ho abari bayitetse bahise batoroka.

Muri aka gace ariko hafatiwe umugore w’imyaka 33.

Yabonye Polisi imugezeho amena  iyo yarafite.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mirenge ya Ndera na Rusororo.

Ati: “Polisi yari ifite amakuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bakora bakanacuruza Kanyanga. Hagendewe kuri ayo makuru k’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hakozwe umukwabu mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu, hafatwa abaturage batatu na litiro 53 za Kanyanga zirimo litiro 43 zafatiwe mu rugo rumwe, ba nyirazo bagishakishwa kuko bari bamaze gucika.”

CIP Twajamahoro ashima abaturage bafatanya na Polisi mu kurwanya ubucuruzi bw’ ibiyobyabwenge binyuze mu gutanga amakuru.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda, mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version