Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Imirenge Ine Ikomeje Kugaragaramo Kwenga Kanyanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Imirenge Ine Ikomeje Kugaragaramo Kwenga Kanyanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 July 2025 12:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imirenge y’Akarere ka Gasabo ya Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga na Bumbogo iri mu Mirenge yo mu Mujyi wa Kigali igaragaramo abantu benshi benga kanyanga.

Iki ni ikiyobyabwenge kiri mu bigaragara mu Mujyi wa Kigali kandi kigira ingaruka ku buzima bwa benshi.

Imirenge y’icyaro igize Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge niyo ifatirwamo kanyanga yengwa kandi igakwirakwizwa na benshi bakiri bato.

Nk’ubu mu rukerera rwo kuri uyu wa 09, Nyakanga, 2025, Polisi ifatanije n’izindi nzego zikorera mu Mirenge yavuzwe haruguru, yafatiye mu cyuho abagabo batatu batetse kanyanga.

Yasanze bahishije litiro 18 zayo bafatanwa kandi ibikoresho bifashisha mu kuyiteka.

Abafashwe ni Hakizimana Christophe (akaba nyiri urugo yatekerwagamo), Dufitumukiza Jacques(afite imyaka 19) na Niyonsenga Bosco.

Abaturanyi babo nibo bariye Polisi akara kuko bari basanzwe babakekaho ubwo bukorikori butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko Tariki 03 ari bwo abo bantu batetse kanyanga inzego z’umutekano zigiye kubafata baratoroka, muri urwo rugo Polisi ihasanga Litiro 10 za kanyanga.

Abafashwe bafatanywe n’ibikoresho bakoreshaga bayenga, bahita bajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Gikomero ngo bakorerwe amadosiye bajyanwe mu bugenzacyaha, RIB.

Mu Mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga na Bumbogo kandi hajya hafatirwa n’inzoga zitujuje ubuzirange.

Polisi y’u Rwanda iburira abaturage cyane cyane abatuye muri iyo mirenge kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye.

Itegeko rihana ababyishoramo riteganya ibihano bikomeye birimo n’igifungo.

CIP Gahonzire ati: “Abaturage bumva ko bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge baribeshya kuko ntabwo byabahira. Nta muntu wakijijwe n’ibiyobyabwenge, nibashake indi mishinga yo gukora kuko irahari”.

TAGGED:GahonzireGasaboInzogakanyangaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’Uburundi Zongejwe Amezi Atandatu Muri Somalia
Next Article Umukinnyi Wa APR BBC N’Uwa REG BBC Batoranyijwe Kujya Muri NBA G-League
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?