Gasabo: Mu Rwibutso Rwa Ruhanga Hashyinguwe Imibiri Iherutse Kuboneka

Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo  mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Mata, 2022 hashyinguwe imibiri itatu y’Abatutsi iherutse kuboneka.

Ibiri yabonetse i Ndera undi umwe uboneka mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo.

Kuba kugeza ubu hari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba itarashyingurwa ni ikintu kibabaza abayirokotse.

Mu Karere ka Nyarugenge ahari Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK) naho haherutse kuboneka indi mibiri igera kuri 80.

Si aha gusa kuko hari n’ahandi henshi mu Rwanda  haboneka imibiri itarashyingurwa.

Ikindi ni uko ibi biboneka hafi buri mwaka kuko nta mwaka ushira(dukuyemo 2020 kubera COVID-19) hatabonetse imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside iba itarashyingurwa yarajugunywe ahantu hatandukanye.

Ikibabaje ni uko bikunze kugaragara ko haba hari abantu bazi aho iyo imibiri  yajugunywe ariko ntibahavuge.

Tugarutse ku muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, uwari uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kuko bibabaza kuba nyuma y’imyaka 28 hari abatazi aho imiryango yabo yaguye.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madamu Assoumpta Ingabire, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ndetse n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo wingirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Regis Mudaheranwa.

Ubuhamya bw’ibyahabereye bwatanzwe na Gatama Françoise.

Urwibutso rwa Jenoside rw’i Ruhanga rwubatswe mu cyahoze ari Kiliziya y’Abangilikani.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi Interahamwe zaciye Abatutsi muri iriya Kiliziya zarimo Interahamwe zisanzwe ariko zifashijwe n’abasirikare baturukaga mu kigo cyabo cya Kanombe.

Zabicanye ubugome bwinshi kuko nyuma yo kubatema zikagenda, hari umwe muri zo zagiriye inama yo kubamenamo urusenda ruri mu ifumba kugira ngo abatapfuye bitamutse cyangwa batake ubundi Interahamwe zibahorahoze.

Imibiri y’Abatutsi biciwe i Ruhanga

Ubu bwicanyi bwabaye Taliki 15, Mata, 1994, Abatutsi bari bahungiye mu kigo kitwa  EAR Ruhanga bararashwe abandi baratwikwa.

Mbere yo kubarasa no ku batwika, abicanyi bari babanje gutema Abatutsi bari bahahungiye, abandi babicisha amacumu, ibisongo n’ubuhiri bitaga ‘nta mpongano y’umwanzi’.

Uwatanze ubuhamya mu mwaka wa 2021 witwaga Grace Simpfanumwe yavuze ko hari abana bamwe basabaga ababicaga imbabazi bababwira bati: ‘Mutubabarire ntituzongera kuba Abatutsi’.

Mu mwaka wa 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi uri i Ruhanga hashyinguwe indi mibiri 28.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhanga ruri ahahoze Kiliziya y’Abangilikani
Ruhanga ni kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Rusororo. Gakora ku Murenge wa Muyumbu muri Rwamagana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version