Gasabo: Mu Mudugudu wa Gisharara, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu Karere Gasabo Polisi iherutse kuhafatira abantu babiri bivugwa ko bacuruzaga urumogi. Umwe yamusanganye ibilo bibiri, undi bitat na litiro ya kanyanga.
Uwa mbere wafashwe, afite imyaka 38 y’amavuko, uyu akaba yarasanzwe ari gufunga mu dupfunyika urumogi rungana n’ibilo bitatu.
Amaze gufatwa, yabwiye abapolisi ko hari undi urufite hafi aho aruranguraho, uwo akaba afite imyaka 31.
Ubwo bageraga iwe, bahasanze ibilo bibiri byarwo na kanyanga iri mu icupa yari yarahishe ku musego.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko hari ibindi bintu bikekwa ko uwo mugabo yibaga abapolisi basanze iwe.
Birimo amagare atanu, arimo atatu yari amanitse mu gisenge n’andi abiri yari hanze.
Hari n’ibindi Polisi ivuga ko yamufatanye adafitiye ibisobanuro irangije iramufunga.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe RIB.
Nyarugenge:
Umwana wari ukigera mu cyiciro cy’abantu bakuru( yujuje imyaka 18) yafatiwe Nyabugongo afite ibilo bine by’urumogi, akavuga ko yari aruvanye i Burera.
Yafatiwe mu Mududugu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara muri Nyarugenge.
Yemereye Polisi ko yari arugemuriye abantu bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ariko we akaba akomoka mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera.
I Remera yari buhahurire n’abandi barucuruza, akarubaha bakarujyana ahandi muri Kigali.
Polisi ivuga ko iri guperereza ngo ifate abandi bavugwa muri ubwo bucuruzi.
Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu bugenzacyaha.
Abaturage bari bafite amakuru kuri uwo mwana nibo babwiye Polisi ibimujyanye muri Kigali ihita ikora umukwabo(operation) yafatiwemo ubwo yari ageze Nyabugogo.
Iteka rya Minisitiri No 001/moh/2019 ryo ku wa 04, Werurwe, 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 263 havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze Miliyoni Frw 20 Frw ariko itarenze Miliyoni Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.