Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo-Nyarugenge: Umukwabo Wa Polisi Wo Gufata Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo-Nyarugenge: Umukwabo Wa Polisi Wo Gufata Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2025 11:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aha harimo ibilo bine by'urumogi.
SHARE

Gasabo: Mu Mudugudu wa Gisharara, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu Karere Gasabo Polisi iherutse kuhafatira abantu babiri bivugwa ko bacuruzaga urumogi. Umwe yamusanganye ibilo bibiri, undi bitat na litiro ya kanyanga.

Uwa mbere wafashwe, afite imyaka 38 y’amavuko, uyu akaba yarasanzwe ari gufunga mu dupfunyika urumogi rungana n’ibilo bitatu.

Uwo muri Gasabo

Amaze gufatwa, yabwiye abapolisi ko hari undi urufite hafi aho aruranguraho, uwo akaba afite imyaka 31.

Ubwo bageraga iwe, bahasanze ibilo bibiri byarwo na kanyanga iri mu icupa yari yarahishe ku musego.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko hari ibindi bintu bikekwa ko uwo mugabo yibaga abapolisi basanze iwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Birimo amagare atanu, arimo atatu yari amanitse mu gisenge n’andi abiri yari hanze.

Hari n’ibindi Polisi ivuga ko yamufatanye adafitiye ibisobanuro irangije iramufunga.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe RIB.

‎Nyarugenge:

Yafatiwe Nyabugogo avuye i Burera.

Umwana wari ukigera mu cyiciro cy’abantu bakuru( yujuje imyaka 18) yafatiwe Nyabugongo afite ibilo bine by’urumogi, akavuga ko yari aruvanye i Burera.

Yafatiwe mu Mududugu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara muri Nyarugenge.

Yemereye Polisi ko yari arugemuriye abantu bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ariko we akaba akomoka mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera.

I Remera yari buhahurire n’abandi barucuruza, akarubaha bakarujyana ahandi muri Kigali.‎

‎Polisi ivuga ko iri guperereza ngo ifate abandi bavugwa muri ubwo bucuruzi.

‎Uwafashwe  afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu bugenzacyaha.

‎Abaturage bari bafite amakuru kuri uwo mwana nibo babwiye Polisi ibimujyanye muri Kigali ihita ikora umukwabo(operation) yafatiwemo ubwo yari ageze Nyabugogo.

‎Iteka rya Minisitiri No 001/moh/2019 ryo ku wa 04, Werurwe, 2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

‎Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 263 havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

‎Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze Miliyoni Frw 20 Frw ariko itarenze Miliyoni Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:AbasoreBurerafeaturedGahonzireNyarugengePolisiUmwanaUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Lionel Sentore Yatumiye Perezida Kagame Mu Gitaramo ‘Uwangabiye’
Next Article DRC: Abantu 950 Bishwe N’Impiswi Zikomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?