Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafashe abantu batanu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo hutemewe mu mirima y’abaturage.
Bafatiwe mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Sha, Umudugudu wa Bikumba bafashwe bari gucukura gasegereti mu murima wa Mukampfizi Selphine.
Hanafashwe bimwe mu bikoresho bifashisha mu gucukura birimo inyundo, Majagu, ibisongo n’ikarayi.
Abafashwe bose bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nduba.
Uretse gucukura amabuye batabyemerewe bari no kujya mu mirima y’abaturage bakangiza imyaka yabo no kwangiza ibidukikije.
Muri uyu Murenge cyane cyane mu Kagari ka Gasura na Sha hakunze kugaragara abantu biba amabuye y’agaciro bakaba bagirwa inama yo kubireka kuko inzego z’umutekano zabahagurukiye.
Polisi y’u Rwanda iburira abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko kwitandukanya nabwo burundu, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.