Gasabo: Rusororo Hazubakwa Ibigega Rutura Bya Essence Na Petelori

Umwe mu mishinga minini iteganyijwe kuzakorwa mu ngengo y’imari ya 2024/2025 ni uwo kubaka Ibigega binini bya essence na petelori mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ibyo bigega bizaba bishobora kubika essence na petelori bingana na litiro miliyoni 60

Umushinga wo kubyubaka wagenewe miliyari Frw 15.2.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko kubika ibikomoka kuri petelori bizafasha u Rwanda kudahendwa cyane nabyo ndetse rukaba rufite ibyo rwiteganyirije byarugoboka mu bihe bikomeye.

- Advertisement -

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ngengo y’imari itaha kandi ukaba uri kumwe n’indi migari.

Iyo ni umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ku bufatanye n’Ubushinwa wagenewe miliyari Frw 12.6 Frw, umushinga wo kubaka urugomero rw’amazi rwa Muvumba ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere wagenewe miliyari Frw 30.

Ndagijimana kandi avuga ko hari undi mushinga wo guteza imbere kuhira no kubungabunga amabanga y’imisozi mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n’Ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (IFAD) ikiciro cya kabiri wagenewe miliyari Frw 12.2

U Rwanda kandi, mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa remezo, rurateganya kwagura umuhanda Nyabugogo-Jabana-Mukoto ku mushinga wa miliyari Frw 8.2, ukazajyanirana n’uwo kwagura umuhanda Ngoma-Nyanza igice cya 2 na Kibugabuga-Gasoro ureshya na kilometero 66.55 ku bufatanye na Banki y’Isi.

Wo wagenewe miliyari Frw 10.6 , n’umushinga wo gusana umuhanda Kigali-Muhanga-Akanyaru(157Km) wagenewe miliyari Frw 18.6.

Guverinoma y’u Rwanda kandi izubaka umuhanda Ngoma-Ramiro ku ngengo y’imari ya miliyari Frw 15.9, hagurwe umuhanda Base-Butaro-Kidaho w’ibilometero 63 wagenewe miliyari Frw 30 n’umushinga wo guteza imbere ibikorwaremezo byifashishwa mu bwikorezi bwo mu mazi wagenewe miliyari Frw 5.7.

Indi mishinga ni uwo guteza imbere ibikorwaremezo by’imihanda mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali ku bufatanye na Banki y’Isi wagenewe miliyari Frw 58.7 F mu gihe umushinga wo kubungabunga ubuzima bw’abaturiye ibirunga wo wagenewe miliyari Frw 28.8.

U Rwanda ruranateganya gushora mu mushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Karenge ku ngengo y’imari ya miliyari Frw 9.3 umushinga wo kurwanya igwingira n’imirire mibi ku bana wagenewe miliyari Frw 19.6 n’umushinga wo gukomeza kurwanya Malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo nka SIDA n’igituntu byagenewe miliyari Frw 77.7.

Sisitemu y’indangamuntu y’ikoranabuhanga nayo izagurwa binyuze mu kwemeza umwirondoro w’umuntu hakoreshejwe ikoranabuhanga, uyu mushinga ukaba waragenewe miliyari Frw 8.9, umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi mu nzego z’ingenzi (E-Service in key sectors) nawo wagenewe miliyari Frw 4.8.

Hari n’umushinga wo kubaka sitasiyo igenzura amakuru y’ibyogajuru mu Rwanda uzakoresha miliyari Frw 3 n’uwo kubaka ikigo gishinzwe gukoresha indege zitagira abapiloti wagenewe miliyari Frw 2.3.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko kubera ibibazo bitandukanye ku rwego rw’Isi n’ibindi bishobora kuvuka bikagira ingaruka ku bukungu bw’Isi n’ubw’u Rwanda, ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubukungu n’ingengo y’Imari bishobora guhura n’inzitizi zituruka hanze y’igihugu ndetse n’imbere mu gihugu.

Aherutse kubwira Abadepite ati: “Ku birebana n’inzitizi zishobora guturuka imbere mu gihugu, twavuga nk’imihindagurikire y’ikirere ishobora kubangamira ubuhinzi igateza n’ibiza. Naho ku nzitizi zaturuka hanze, ubukungu bwacu bushobora kubangamirwa n’ingaruka z’amakimbirane hagati y’ibihugu ndetse n’ibyorezo”.

Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025 wemejwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, uhita woherezwa muri komisiyo kugira ngo iwusuzume, mbere y’uko itegeko ritorwa ingengo y’imari ikazatangira gukoreshwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version