Umusaruro w’ikawa mu Rwanda mu mwaka wa 2025 wabaye mwinshi kurusha indi myaka yose kuko warwinjirije ari hafi kuzura Miliyoni $150 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.
Inyongera umwaka ku wundi(2024-2025) igaragaza ko iki gihingwa kiyongereye ku ijanisha rya 39 bijyanirana n’inyongera y’amafaranga ingana na 65%.
Umuyobozi mukuru wa NAEB, Claude Bizimanna avuga ko uko kwiyongera kwaba uko mu bwinshi bw’ikawa n’uko mu mafaranga yayivuyemo, ahanini kwaturutse ku ishoramari ryakozwe no mu kwita kuri iki gihingwa ngengabukungu.
Mu mwaka wa 2025 u Rwanda rwoherereje amahanga ikawa idaseye ingana na toni 23,860 yarwinjirije Miliyoni $ 148.6 ni ukuvuga agera kuri Miliyari Frw 216.
Ni ubwiyongere bunini kuko mu mwaka wa 2024 rwari rwohereje ikawa nk’iyo ingana na toni 17,142 angana na Miliyoni $ 89.8.
Indi mpamvu yateye ubwo bwiyongere ni uko n’igiciro cyayo ku isoko mpuzamahanga cyazamutse kuko ikilo kimwe cy’ikawa y’u Rwanda cyaguraga $6.2 mu mwaka wa 2025 bivuze inyongera ya 19% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Bizimana uyobora NAEB ati: “Umusaruro wabonetse muri uyu mwaka werekana ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kuzamura umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu rwohereza mu mahanga. Intego yacu ni uko bitarenze umwaka wa 2029 mu buryo buhuje na NST 2, tuzaba twohereza hanze ikawa ipima toni 32,000 izinjiza Miliyoni $192.”
Mu gusobanura aho uyu musaruro wakomotse, Bizimana avuga ko ahanini ari mu kuvurura ibiti bya kawa, bigakura neza, abahinzi bagakoresha ifumbire iboneye n’imihingire ya kijyambere.
Umusaruro wayo mu bihe bitandukanye wateye abandi bahinzi kwitabira kuyihinga kijyambere kandi babikora bizeye isoko cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Amerika ya Ruguru.
Guhatanisha za kawa ngo irushije izindi kuryaho ibihemberwe nabyo byateye akanyabugabo abayihinga barushaho kubikora kinyamwuga.