Gasabo: Umujyi Wa Kigali Wafunze Uruganda Rutavugwaho Rumwe N’Abaturage

Bamwe mu batuye Akagari ka Musezero, ahitwa Beretwari mu Murenge  wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bavuga ko hari uruganda ruri hafi aho rubasakuriza, ariko abandi bakavuga ko ababivuga babeshya ahubwo bagamije guhombya nyirarwo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse kurufunga.

Urwo ruganda rusanzwe rukora amapave n’amatafari manini babumba muri sima bita ‘block ciments.’

Umuturage witwa Gatete ari mu bavugaga ko babangamiwe n’urusaku rw’imashini zibumba ariya matafari n’amapave.

- Advertisement -

Aherutse kubwira  itangazamakuru ko byaba byiza ruriya ruganda rwimuwe rukajyanwa za Kabuye n’ahandi.

Ati: “Icyo twifuza ni uko uruganda rwakwimurwa rwose rukajya gukorera ahandi. Na za Kabuye hari ahandi hagenewe inganda n’ahandi hose babona, tukagira amahoro”.

Ku rundi ruhande, hari abaturiye uru ruganda bavuga ko iby’uko imashini zarwo zisakuza ntibagoheke, ari urwitwazo rw’uwo Gatete ushaka guhombya nyirarwo witwa Kwizera Adams.

Bavuga ko iby’urwo rusaku ntabyo bumva.

Umwe muri bo avuga ko ahamaze igihe kirekire kandi ko atumva urwo rusaku.

Ngo  mu cyumba kimwe na Salon abamo, nta mashini ajya yumva imusakuriza.

Hari n’abandi bavuga ko iby’urusaku rw’iyo mashini ari ibinyoma ahubwo ko hari munyangire ishobora kuba iri hagati ya nyiri uruganda na Gatete.

Babishinga ku ngingo y’uko intera iri hagati y’uruganda n’aho uwo muturage uvuga ko asakurizwa n’izo mashini atuye hari intera ndende kandi bo baturanye nawe bakaba badasakurizwa n’izo mashini.

Icyo nyiri uruganda abivugaho…

Kwizera Adams uyobora uru ruganda avuga ko, mu bihe bitandukanye, hari ubugenzuzi bwakozwe busanga uruganda nta kibazo ruteje.

Ati: “Ntabwo twumva uburyo abantu batuzengurutse badataka urusaku ariko uriya tukamusakuriza wenyine ku musozi. Duhora twibaza impamvu kuko ibi byo kubaho tudakora njye mbifata nk’akarengane.”

Avuga ko yari yaragerageje kwihangira umurimo akora ruriya ruganda none umuntu umwe aramuhombeje.

Ati: “Nk’umuntu w’urubyiruko nari nagerageje kwihangira umurimo, ndetse natangaga akazi ku bantu barenga 60, ubu bose baricaye ntibari  gukora kubera akarengane.”

Adams Kwizera avuga ko kuva mu 2019, ubwo uru ruganda rwatangiraga uwo mugabo witwa Gatete yigeze kumusaba ko bafatanya muri uwo mushinga, undi aramwangira.

Kuva ubwo hatangiye amakimbirane, umwe ajya kurega undi ko ateza urusaku.

Nyiri uruganda asaba ko ubuyobozi ‘bubishinzwe’ bwamanuka bugakora ubugenzuzi bwimbitse cyangwa se hakabaho kubaza abaturage niba babangamiwe n’urwo ruganda.

Ubwanditsi bwa Taarifa bwahamagaye Project Gatete  ngo agire icyo atubwira kuri iyo ‘munyangire’ imuvugwaho ariko ntiyashoboye kutwitaba.

Hari ubutumwa bugufi twamwandikiye ngo agire icyo adusubiza mu nyandiko ariko nabwo nta gisubizo twahawe.

Igisubizo cye nikiboneka turagitangariza abasomyi.

Uruganda rwe rwarafunzwe…

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse guha itangazamakuru, umwe muri bagenzi bacu yabajije iby’iki kibazo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence  yagisubije agira ati: “Ruriya ruganda nibyo byaje kugaragara ko ahantu rwari rwaratijwe gukorera by’igihe gito cyararenze. Twabongeye ikindi gihe kugira ngo bisuganye bajyane ibikorwa byabo aho byemerewe gukorera.”

Rubingisa yabwiye itangazamakuru ko ruriya ruganda rwahagaze.

Meya Rubingisa aherutse kubwira itangazamakuru ko ruriya ruganda rwafunzwe

Ngo ba nyirarwo bari kugerageza gutwara cyangwa se kugurisha ibyo bari baramaze gukora.”

Inzego z’ibanze  zafunze ahari ibikorwa bya ruriya ruganda rwitwa Silikkon Ltd ndetse bivugwa ko hari umwe mu bakozi b’icyo kigo watawe muri yombi.

Taarifa yavuganye na bamwe mu bigeze kuyobora  muri Musezero batubwira ko ubwo uruganda rwatangiraga, rwatangiye ari imashini nke zibumba block ciments ariko ngo zaje kwiyongera.

Mu kwiyongera kwazo, nibwo hari abatangiye kuvuga ko zibasakuriza, ikibazo kivuka ubwo.

Babumba amatafari bira block ciments
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version