Mali: Ushinzwe Ibiro Bya Perezida Yishwe

Imodoka zari zirimo abayobozi bakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Mali zagabweho igitero kigwamo umuyobozi w’Ibiro bya Perezida. Yiciwe hafi y’umupaka wa Mali na Mauritania.

Muri rusange iki gitero cyaguyemo abantu bane nk’uko bitangazwa na RFI.

Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru wa Mali wishwe yitwa le Sergent-chef Oumar Traoré.

We n’itsinda rye barashweho ubwo bari bagiye kureba aho imishinga y’iterambere  yatewe inkunga n’icyitwa Koulouba igeze.

- Advertisement -

Bikekwa ko kiriya gitero cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe witwa Katiba Macina du Jnim ushamikiye  kuri al-Qaïda.

Aba barwanyi bakorera hafi y’umupaka wa Mali na Mauritania.

Abantu bari kwibaza impamvu imodoka zitwaye abakozi bakuru mu Biro by’Umukuru w’igihugu zafashe urugendo zitarinzwe kandi zigiye mu gice kidatekanye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ingabo za Mali zasohoye itangazo ryemeza ibya kiriya gitero.

Iri tangazo rivuga kandi ko mu masaha make yakurikiyeho, hari ikindi gitero cyagabwe mu basirikare ba kiriya gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version