Umuryango w’abantu batatu barimo umugabo, umugore n’umwana wabo wari ugiye kuzima habura gato! Byabaye ubwo bagwirwaga n’urukuta umwana na Nyina bagapfa n’aho Se akahakomerekera bikomeye.
Bari batuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police( SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abo bantu bahitanywe n’urukuta rw’igipangu rwabagwiriwe.
Ati: “Urupfu rwatewe n’urukuta rw’igipangu cya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y’uyu muryango, umugore n’umwana bahita bapfa”.
Si aho gusa byaberey kuko imvura nyinshi yaguye mu mpera z’Icyumweru cyaraye kirangiye yangije byinshi henshi.
No mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya naho hari inzu zahasenyutse bitewe n’amazi menshi y’imvura yaguye acengera mu nkuta z’inzu eshatu ziragwa.
Ku bw’amahirwe inzu zaguye muri aka gace ntawe zahitanye cyangwa ngo zimukomeretse.
Abari bazirimo babibonye kare barazihunga.
Ahandi ibintu byasenyutse ni mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, naho imvura yasenye inkuta z’inzu ebyeri ntihagira uhakomerekera cyangwa ngo ahapfire.
Umuhanda uhuza Umudugudu wa Rukurazo na Nyirabwana wangiritse ku buryo nta modoka yahaca.
Mu mirenge ya Gatsata, Jali, Nduba, Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo, imvura yasenye inkuta 17 z’inzu, inzitiro 10, ibikoni n’ubwihererero.
Mu Murenge wa Nduba, urukuta rwagwiriye abana babiri b’impanga b’imyaka 13 barakomereka cyane.
Mu Mirenge ya Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge amazi y’imvura yashenye inkuta eshatu z’inzu zo guturamo n’uruzitiro rumwe.
Imiryango yasenyewe n’imvura icumbikiwe n’abaturanyi, kandi abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga ngo bitabweho n’abaganga.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), giherutse gutangaza ko mu gihugu hazagwa imvura nyinshi hagati y’itariki 21-30 Mata 2024.
Umuburo w’iki kigo uvuga ko iriya mvura ishobora guteza ibiza birimo inkangu, kuko ubutaka bwamaze gusoma amazi menshi.
Izindi mpungenge Meteo Rwanda ifite ni uko iyo mvura izatuma hari imigezi yuzura igateza imyuzure hirya no hino mu Rwanda, imihanda imwe ntikomeze kuba nyabagendwa.
Ibice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bishobora kuzibasirwa n’inkangu kandi n’ibice by’Amajyepfo nabyo ni uko.
Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.
Ikindi ni ugukomeza kuyobora amazi mu nzira ziyatwara, izasibamye zigasiburwa, no kwirinda guta imyanda muri za ruhurura.
Hari kandi kugenzura ko inzu abantu babamo zitinjirwamo n’amazi y’imvura cyangwa se amazi azivaho adateza ibibazo mu baturanyi.
Izo ngamba zirimo no kuzirika ibisenge na fondasiyo bikarindwa kwinjirwamo n’amazi, imikingo ya ruguru y’inzu ikaberamishwa, abantu bakamenya kwitwararika mbere yo kwambuka imigezi mu gihe yuzuye, no mu gihe cyo kunyura ku biraro n’amateme byangijwe n’imvura.