Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe asanga uturere tw’u Rwanda dukwiye kwita kuri siporo ariko tukareba uko tuyihuza n’ubukungu kugira ngo byose bijyanirane.
Yabivugiye mu Karere ka Bugesera ubwo yarangizaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu riherutse kubera muri aka Karere ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 72 bako.
Minisitiri Rwego avuga ko guhuza siporo n’ubukungu ari uburyo bwiza bwo guteza imbere imibereho y’umuturage binyuze mu kugira ubuzima bwiza, guhanga imirimo, kuvumbura no guteza imbere impano.
Abivuga hari nyuma y’isiganwa rya Kilometero 20 ryiswe “20 Km de Bugesera”, ryabaye mbere y’isoza ry’imurikabikorwa, akemeza ko ibyo ari urugero rwiza rw’uko siporo ishobora no gufasha mu iterambere ry’ubucuruzi.
Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya karindwi, ryitabiriwe n’abasiganwa ku maguru biruka Ibilometero 20, umunani n’ibilometero bitanu.
Abasiganwa ‘bishimisha’ n’abasiganwa ku magare bakora urugendo rwa ibilometero 40, mu gihe abakobwa, abahungu n’abafite ubumuga bagenda intera y’ibilometero bine.
Minisitiri Rwego Ngarambe yavuze ko n’ahandi mu Turere tw’u Rwanda abayobozi bakwiye kureba uko bigira ku byakozwe n’Akarere ka Bugesera.
Ati: ” Rero, kugira ngo dukomeze kugira siporo umuco kandi tunabe icyo gicumbi cya siporo, ni ngombwa ko n’abandi bose bafatiraho, babyigireho kandi bibabere urugero”.
Asanga ibikorwa nk’ibyo byerekana uburyo siporo itanga umusaruro urenz imyitozo ngororamubiri ahubwo ikaba n’uburyo bwo kubyara amafaranga no kuzamura impano.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa asanga ari ngombwa ko biriya bikorwa bishyigikirwa kugira ngo bigere henshi.
Yemeza ko byaba uburyo bwo kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage.
Ati:“Dufite gahunda ya Leta y’iterambere ryihuse isigaje imyaka ine. Dukeneye ibikorwa nk’ibi bifasha kwihutisha impinduka zishingiye ku muturage.”