Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Uwatereraga Abandi Amakorasi Yapfiriye Mu Masengesho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Uwatereraga Abandi Amakorasi Yapfiriye Mu Masengesho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2024 3:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu buryo butunguranye umugabo watereraga abandi amakorasi bari guhimbariza Imana ahitwa mu Kinyamerika mu Murenge wa Kinyinya yamanutse aryama hasi, bamuhaye Fanta basanga ntagihumeka!

Bivugwa ko yari yazanye n’abandi bavuye mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi baje gusengera mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo.

Iby’urupfu rwe byavuzwe kuri uyu wa Mbere ubwo abantu bahururira baje kureba icyari cyabereye ahantu hari hashungerewe na benshi.

Ku rubuga rwa X rwa Flash FM hariho amashusho y’abaturage bavugaga uko bumvise iby’urwo rupfu.

Hari uwagize ati: “Twabyutse mu gitondo tubona abantu bashungereye hano tubajije batubwira ko ari umuntu wahaguye. Bamwe bari baturutse i Byumba abandi mu Gatenga. Ngo bari barahuriye ahantu mu resengro bumvikana kujya bajyana mu masengesho”.

Abo basenganaga bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera arababwira undi abasaba kutamusiga.

Bahageze barasenga kandi niwe wateraga amakorasi abayoboye.

Mu gitondo kare kare nibwo  bagiye gutaha uwo muntu tutamenye umwirondoro we atera ikorasi ari guhimbaza Imana nibwo yamanukaga ahita aryama.

Yaryamye hasi ntabwo yahikubise nk’uko hari abashobora kubikeka.

Nyuma nibwo bagenzi be  bamuguriye Fanta ngo bamuramire ariko aho imbangukiragutabara iziye isanga ntagitera akuka.

Abapolisi bahise bahagera bashyira umurambo  mu modoka baramujyana.

Abaturage bavuga ko kuri uwo musozi wa Ndabirambiwe n’abandi bantu basanzwe baza kuhasengera kandi ngo mu minsi yashize haguye undi muntu.

TAGGED:AbaturageAmasengeshoGasaboGicumbiKinyinya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Colonel Kazarama Yasubiye Muri M23
Next Article U Rwanda Rwihagije Ku Mbuto Z’Ibigori, Soya N’Ingano- MINAGRI
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?