Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Agahinda K’Umukecuru Ugiye Kwicwa N’Inzara Ubuyobozi Burebera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Gatsibo: Agahinda K’Umukecuru Ugiye Kwicwa N’Inzara Ubuyobozi Burebera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2025 2:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inzara igiye kumuhitana.
SHARE

Mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo hatuye umukecuru w’imyaka 71 urwaye indwara yamurembeje guhera muri Nyakanga, 2024. Siyo gusa imurembeje ahubwo n’inzara ntimworoheye.

Muri Kanama, 2024 umuhungu we witwa Célestin Kabayiza yaratabajwe ngo amujyane kwa muganga kuko yari yafashwe n’indwara itarahise imenyekana.

Yamugejeje yo akoresheje moto ariko ntiyahise akira ahubwo yararembye.

Mukandoli yabwiye Taarifa Rwanda ati: “ Nageze yo barancumbikira, ariko ntacyahindutse ku buzima bwanjye. Nabajije abaganga ubwoko bw’iyo ndwara bambwira ko nta kintu baramenya”.

Nyuma yarasezerewe arataha.

Mu minsi ishize ubwo twamusuraga, twamusanze iwe ari hanze yota akazuba k’agasusuruko. Uwo mubyeyi yari aryamye ku musambi yiyoroshye akaringiti gato.

Mu kutuvugisha, yaduhaye ikiganza ngo tumwegure yicare atuvugishe.

Ati: “ Muri bande, murashaka iki?”. Ijwi rye ntiryasohokaga neza kubera izabukuru ziyongereyeho uburwayi agiye kumarana umwaka.

Abajijwe niba yarigeze ajya kwa muganga kwivuza, yasubije ko yagiye yo ariko abaganga ntibabona icyo arwaye.

Ati: “Erega barandoze”.

Ibyo yabivugaga ari nako atunga urutoki mu rugo rw’uwo avuga ko wamuroze, akavuga ko mbere y’uko aremba, uwo muntu yari yaje iwe mu mugoroba, amuhamagara gatatu yikurikiranya.

Avuga ko uwabahamagaye yasanze basinziriye bamwumvira mu bitotsi, we n’umugabo we, ijwi bararimenya.

Mukandoli Ange avuga ko bucyeye bw’aho yahise arwara indwara yamuciye intege, iramunarura.

Taarifa Rwanda yamubajije niba hari umuyobozi waba waramusuye akagira icyo amufasha, aradutsembera, ahubwo atubaza niba natwe turi abayobozi tukaba tuje kumufasha.

Imbaraga zahise zimubana nke, yirambika ku gasambi.

Hejuru y’uburwayi n’izabukuru, Mukandoli avuga ko arembejwe n’inzara.

Ati: “ Wenda iyo mbona icyo ndya simba naranegekaye ntya! Uwampa agaceri, ibishyimbo n’utuvuta nagerageza kutumira nkaba nazanzamuka”.

Hejuru y’inzara hiyongeraho uburwayi agiye kumarana umwaka.

Avuga ko umuhungu we agerageza kumufasha ngo abone icyo arya, gusa amikoro akababana make.

Uyu mwana we yabwiye Taarifa Rwanda ko yita kuri Nyina uko ashoboye ariko ubushobozi bukamubana bucye mu gihe adashobora no kugira aho ajya gushakira imirimo yatuma iminsi yicuma.

Mu minsi ishize, mushiki we yarabasuye abasigira Frw 2,000 bikaba ari byo byari bibatunze mbere gato y’uko tubasura.

Umugabo wa Mukandoli yarabataye, ajya kubana n’umugore we muto utuye mu Murenge wa Gitoki muri Gatsibo.

Hari umwe mu bayobozi bo mu gace uyu mukecuru atuyemo utarashatse ko tumuvuga amazina uvuga ko azi ikibazo cya Mukandoli ariko ko ntacyo bari bamufasha.

TAGGED:featuredGatsiboIbiribwaIndwaraInzaraKiziguroUmukecuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Muri Rwaserera Ikomeye Yatewe Na Politiki Y’Abimukira
Next Article Umwicanyi Kazungu Yarajuriye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?