Mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo hari amakuru yakuye abaturage umutima y’abana babo bafite imyaka itatu. Bivugwa ko batwarwa n’undi mwana w’imyaka nka 13 ariko akaba ataramenyekana ngo avuge aho abajyana.
Kubera ubukana bw’iki kibazo, mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiramuruzi hagiye kubera inama yaguye ihuza abaturage n’abayobozi kugira ngo baganire kuri iyo ngingo bahanahane amakuru no guhumurizanya.
Umunyamakuru wa Taarifa ukorera mu Burasirazuba avuga ko uwo mukobwa utwara abo bana abakura mu midugudu yegeranye kandi ngo abaturage iyo bamubonaga ari kumwe n’abo bana bakekaga ko ari mwenewabo, ntibabitindeho.
Hari imidugudu ibiri ngo yabuzemo abana barindwi.
Umwana umwe twamenya amazina ni uwitwa Bonnette wo mu Mudugudu wa Akamamesa.
Mu Mudugudu wa Gakunyu habuze abana babiri bari bavuye ku ishuri batashye, mu Mudugudu wa Nyagashenyi( ni imidugudu iri mu Murenge wa Ndatemwa) naho habura abana bari bavuye ku ishuri.
Mugenzi wacu ukorera muri aka gace avuga ko no mu Murenge wa Rugarama, ahari Umudugudu wa Bugarama n’aho habuze abana babiri.
Mu Murenge wa Kiramuruzi naho hari abana barindwi babuze.
Kugeza ubu imirenge ivugwamo iki kibazo ni Kiziguro, Rugarama na Kiramuruzi
Taarifa irakomeza kubakurikiranira iyi nkuru cyane cyane ko umunyamakuru wacu ari bwitabire inama ihuza inzego z’umutekano n’abaturage iri bubere mu Kagari ka Ndatemwa.