Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2026 2:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Muri Gatsibo amazi ni iyanga. Ifoto: IGIHE
SHARE

Abaturage ahitwa Kabeza mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo muri Gatsibo bategereje bihanganye igihe uruganda rw’amazi ruri kubakwa hafi aho ruruzurira kugira ngo barebe ko babona abahagije, batandukanye n’umuruho wo kuyakura kure.

Nirwuzura ruzajya rubaha metero kibe 8,000 ku munsi. Abarwubaka bavuga ko rugeze kuri 78% rwuzura, rukaba rwarubatswe ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Mu mwaka wa 2018 nabwo bagize ikizere cy’uko wenda ubuke bw’amazi bwari bugiey kuzabonerwa umuti ubwo mu bice batuyemo hacukurwaga imiyoboro.

Byakozwe nyuma y’uko isoko bafatiragaho amazi bari basanzwe bakoresha yabuze ubushobozi bwo kubaha ahagije.

Ikizere bagize icyo gihe cyaraje amasinde!

Ibi byemezwa n’umuturage witwa Mukiza wabwiye Imvaho Nshya ati: “Twabanje kwizezwa ko tuzagezwaho amazi aturutse ku isoko ya Cyampirita muri Matunguru ariko ntayatugezeho kandi umuyoboro wayo wo wari wakozwe. Twakomeje kuvoma amazi mabi twakuraga mu gishanga.”

Umugore wo muri Kabera witwa Maria Nyiransabimana nawe avuga ko amazi make agorana gucunga kuko aba agomba gukoreshwa muri byinshi kandi by’ingirakamaro, birimo guteka, kunywa, kumesa, kuhagira abana, kuza amasahane n’ibindi.

Ati: “Tubayeho mu buzima butagira amazi. Aka gace niko ushobora gusanga abana bakibyimba inda atari uko bariya bagahaga ahubwo biturutse ku gukoresha amazi mabi abatera inzoka hakiyongeraho n’umwanda.”

Ikizere ni uko amazi naboneka biturutse ku iyuzura ry’uruganda rw’amazi ruri kubakwa hafi aho, bazaba basubijwe bifatika.

Uko bimeze kose, hari urugero runaka rwo gushidikanya abaturage bafitiye iri sezerano.

Bashingiye ku byabaye mu mwaka wa 2024 ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwabizezaga ko bazabona amazi meza aturutse ku isoko rya Minago ariko ntaze, abaturage bavuga ko nayo mazi yandi bazayashima yahageze.

Ndetse ngo n’amazi bafite usanga ari iri make cyane k’uburyo iyo bayasaranganyije bisa nk’aho nta mazi bagira.

Uwitwa Mutesi yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ati: “Amazi yakomeje kutubana make n’ubundi turacyajya kurwanira kuri Nayikondo imwe tugira. Abenshi tumanuka hepfo mu gishanga cy’umuceri akaba ari ho tuvoma. Biraduhangayikishije cyane. Turasaba ko twahabwa amazi ku buryo buhoraho kuko amazi ni ubuzima.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Rwimbogo witwa Emmanuel Musonera yemeranya n’abaturage ko ‘koko’ amazi bavoma ari make kandi yanduye.

Ati: “Amazi muri kariya gace aracyari ikibazo kuko hakozwe umuyoboro ndetse imiyoboro y’amazi inanyuzwa mu Mudugudu, abaturage batuyemo bamwe banayakurura mu ngo zabo ariko aza kugira imbaraga nke ntiyabasha kuhagera uko byifuzwa.”

Gusa avuga ko hari icyizere ko iki kibazo kizabonerwa igisubizo giturutse ku ruganda runini rw’amazi ruri kubakwa i Murambi ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Sekanyange Léonard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu asezeranya abaturage ko amazi azaboneka vuba.

Ati: “Ubuyobozi bwakomeje gukora ibishoboka ngo i Kabeza babone amazi ariko bikagorana cyane ko buriya bari ku ruhande amazi akunze kuba make akabageraho  yacitse intege. Igisubizo cyizewe ni uruganda runini ruzatanga amazi menshi mu mirenge ya Kiziguro, Rugarama na Rwimbogo.”

Avuga ko hari gukorwa icyiciro cya mbere cy’uru ruganda rwitezweho gutanga meterokibe 8.000.

Hari gukorwa icyiciro cya mbere, akemeza ko mu minsi ya vuba abaturage  bose bari muri ibyo bice bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi ahagije.

Kugeza ubu inzego zishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gatsibo zigaragaza ko ikigero cyo kugeza amazi meza ku baturage kigeze kuri 78%.

Guverinoma y’u Rwanda muri rusange yiyemeje ko mu mwaka wa 2029 ingo zose zizaba zifite amazi meza nk’uko bikubiye mu kiciro cya kabiri cya gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2).

TAGGED:AbatgurageAmazifeaturedGatsibo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland
Next Article Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?