Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: RIB N’Ubuyobozi Bihanije Abitwa Imparata
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Gatsibo: RIB N’Ubuyobozi Bihanije Abitwa Imparata

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2023 2:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bihaniza abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwangiza ibidukikije cyane cyane abiyise Imparata.

Ni mu bukangurambaga bw’uru rwego bugamije gukangurira abantu kumenya amategeko arinda ibidukikije buri gukorerwa hirya no hino mu Rwanda.

Si bwo gusa bukorwa ahubwo baboneraho no kwakira no gukemura ibibazo bireba ubugenzacyaha, ibindi bigashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Léonard Sekanyange Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Gatsibo yabwiye abaturage ko bidakwiye ko bishora mu byaha birimo n’ibikorerwa ibidukikije kuko ababikora bizabagaruka.

Léonard Sekanyange Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Gatsibo

Avuga ko abacukuzi batemewe bitwa Imparata n’abandi bakora ubucuruzi butemewe bagiye guhagurukirwa bikomeye.

Sekanyange avuga ko abo bantu bibasiye umusozi w’ahitwa i Matunguru.

Rutaro Hurbert umuyobozi w’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba  yabwiye abacukura muri buriya buryo ko uretse no kuba bitemewe n’amategeko, ahubwo bishyira n’ubuzima bwabo mu kaga.

Avuga ko hari benshi babisizemo ubuzima kandi bigikomeje, abasaba kubireka.

Ati: “ Mucukura mu buryo butemewe n’amategeko mugashyira ubuzima bwanyu mu kaga kandi abagize amahirwe ntibahagwe, iyo bafashwe bagezwa imbere y’amategeko. Nimureke gukora ubwo bucukuzi kandi ntacyo muzahomba.”

Rutaro Hurbert umuyobozi w’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba

Abaturage bashimye ko RIB iba yabegereye ngo ibahugure, bamwe muri bo baboneyeho umwanya wo kuyigezaho ibibazo, ibiha umurongo ibindi biharirwa inzego z’ibanze bireba.

Ubu bukangurambagakuri uyu wa Gatatu taliki 16, Kanama, 2023  burakomereza mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu

TAGGED:AbaturageAmabuyefeaturedGatsiboRIBSekanyangeUbucukuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Baturutse Henshi Ku Isi Baza Kibeho Kwizihiza Isubira Mu Ijuru Rya Bikira Mariya
Next Article Mageragere: Muganga Wa Gereza Akurikiranyweho Gucuruza Imiti Y’Abagororwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?