Dukurikire kuri

Ubukungu

Mu Ugushyingo, 2020 u Rwanda rwohereje hanze toni 157 z’icyayi n’ikawa

Published

on

Ikigo kitwa Rwandafresh Band gitangaza ko kugeza mu mpera z’Icyumweru gishize( ni ukuvuga hagati y’italiki 23 na 29, Ugushingo, 2020) , u Rwanda rwohereje hanze toni 157 z’ikawa n’icyayi. Byarwinjirije $ 387, 297. Ni umusaruro ungana na 7.8% ugereranyije n’uwabonetse mu Cyumweru cyatangiye taliki-16 kugeza 21, Ugushyingo, 2020.

Ibihugu u Rwanda rwoherezamo biriya bihingwa ni u Buholandi, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, u Bwongereza, Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu(i Dubai) n’u Budage.

Rubyohereza kandi mu Bubiligi, Congo-Brazaville, u Bufaransa, Nigeria na Ghana.

Ikindi gihingwa u Rwanda rwasaruye rukacyohereza hanze ni ikawa.

Mu Cyumweru gishize rwohereje hanze yarwo ibilo 258, 380 by’ikawa bifite agaciro ka $ 911, 624.

Imibare yerekana ko 90% by’iriya kawa yari ikawa yogeje, ingana na 3.9% yari ikawa itonoye naho indi ingana na 3.9% yari ikawa y’ibitumbwe.

Ibihugu bigura ikawa y’u Rwanda kurusha ibindi ku isi ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa.

Ku byerekeye igihingwa cy’icyayi, u Rwanda rwohereje hanze ibilo 698, 584 byacyo, rugikuramo $ 956, 035.

Pakistan, Kazakhstan na Sudani nibyo bihugu byaguriye u Rwanda icyayi cyinshi mu Cyumweru gishize.

Taarifa Rwanda

Advertisement
Advertisement