Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Ubuyobozi Bwagejeje Umukecuru Kwa Muganga Ntibwishyura Imiti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Gatsibo: Ubuyobozi Bwagejeje Umukecuru Kwa Muganga Ntibwishyura Imiti

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 June 2025 5:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo bajyaga ku bitaro bya Kiziguro gusura umubyeyi wabo wahajyanywe n’ubuyobozi bw’Umurenge ngo avurwe, abana ba Mukandoli Ange babwiwe ko atari buhabwe indi miti kuko iya mbere itishyuwe.

Abaganga bababwiye ko bahaye umubyeyi wabo imiti ifite agaciro ka Frw 16,000.

Abo bana b’uyu mukecuru bashima ko ubuyobozi bwari bwagize neza bujyana umubyeyi wabo kwa muganga ariko bakavuga ko kuba butishyuye iyo miti byatumye adahabwa indi kandi atarakira.

Yaba Celestin Kabayiza n’umuvandimwe we Aimable Sibomana bavuga ko bitari bikwiye ko ubuyobozi busiga kwa muganga umuntu urembye, atanishyuriwe imiti.

Kabayiza ati: ” Twagezeyo dusanga serum bari bamushyizemo yashize, tubasabye kumwongera indi miti, baraduhakanira batubwira ko hari indi miti itishyuwe n’abamuzanye”.

We na mukuru we babwiye Taarifa Rwanda ko bahise bajya ku Biro by’Umurenge kubibwira ubuyobozi no kuganira nabo icyakorwa, ariko ntibahasanga Gitifu.

Uwo bahasanze yababwiye ko Gitifu yagiye, abasaba kuzagaruka kuri uyu wa Kane.

Sibomana avuga ko Nyina ( Mukandoli) arwajwe n’umukazana we witwa Kayitesi.

Asaba ubuyobozi n’abandi bafite umutima mwiza kubafasha kwishyura iyo miti no gufasha uwo mubyeyi wabo kugarura ubuzima.

Ku byerekeye inkunga y’ibiribwa bahawe n’ubuyobozi, avuga ko bahawe ibilo 5 by’ifu ya kawunga, ibilo 3 by’umuceri, matola na litiro 2 z’amata.

Icyifuzo cyabo ni uko imiti yagenewe uwo mubyeyi yakwishyurwa bityo agahabwa indi.

Taarifa Rwanda itegereje kumva icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro buvuga kuri iki kintu.

TAGGED:featuredGatsiboImitiIndwaraInzaraUbuyoboziUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Havutse Indi Midugararo Nyuma Y’Urupfu Rw’Intiti
Next Article Kardashian Yamaganye Guhohotera Abimukira Mu Gihugu Cye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?