Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gaza: Abana Bari Bagiye Gufata Imiti Bahitanywe N’Igisasu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Gaza: Abana Bari Bagiye Gufata Imiti Bahitanywe N’Igisasu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2025 1:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imwe mu nkambi z'abahoze batuye Gaza ubu bakaba barabaye impunzi.
SHARE

Abayobozi bo mu bitaro bya Al-Aqsa muri Gaza bavuga ko ubwo abana na ba Nyina bari bagiye gufata imiti baguweho n’igisasu gihitana abantu 15 barimo abana umunani n’abagore babiri. Israel ivuga ko yarashe aho hantu kuko hari umuyobozi wa Hamas wari wahatembereye, ikihanganisha imiryango y’ababiguyemo.

Ubuyobozi bwa biriya bitaro buvuga ko hari abaturage bari bagiye gufata imiti irimo ibyubaka umubiri bya Ongera bigenewe abana n’abagore kugira ngo banoze imirire yabo.

BBC yanditse ko hari amakuru yahawe na bamwe mu bayobozi ba biriya bitaro avuga ko igisasu cyarashwe n’ingabo za Israel cyahitanye abo bantu abandi benshi barakomereka.

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel buvuga ko bwarashe muri kiriya gice nyuma yo kubona ko hari umuyobozi wa Hamas wari waje kwivanga n’abaturage, bukavuga ko ‘bubabajwe’ n’ibyabaye.

Ibi bibaye mu gihe i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro hagati y’abahagarariye Hamas na Israel kugira ngo harebwe uko ingwate z’abaturage ba Israel bajyanywe bunyago na Hamas barekurwa.

Umuhati wo kugera kuri ayo masezerano ariko usa n’ukiri kure nk’ukwezi kuko aho intambara iri kubera ibintu bikomeje kuba bibi.

Ku bitaro aho iryo shyano ryagwiriye, abo mu miryango y’abahitanywe na kiriya gisasu bari bahuruye ngo barebe ko hari ababo bagihumeka, babikora ari nako babarira.

Israel ishinjwa ko mu ntambara irwana na Hamas yiciramo n’abasivili.

Mu minsi mike ishize, nabwo iki gisirikare cyarashe bombe iremereye cyane ahantu abantu bari bicaye banywa ikawa gihitana abari bahaje.

Nabwo Israel yavuze ko hari umwe mu bantu bo muri Hamas wari waje kuhafatira ikawa.

Abahaguye icyo gihe barimo abanyeshuri muri Kaminuza, abanyamakuru n’abandi bari bahasohokeye.

Itangazo ingabo za Israel zasohoye kuri uyu wa Kane rivuga ko igisasu zarashe kuri biriya bitaro cyari kigambiriye guhitana umwe mu barwanyi bakomeye ba Hamas bagize umutwe witwa Nukhba wagize uruhare runini mu gitero cyagabwe muri Israel tariki 07, Ukwakira, 2023.

Intambara yahise itangira nyuma y’iki gitero yatumye abantu benshi biganjemo abasivili bo muri Gaza bahagwa, ubu hakaba habarurwa abantu 57,680  bapfuye bazize iyo ntambara.

Uyu mubare utangazwa na Minisiteri y’ubuzima ikorera muri Gaza.

TAGGED:AbanaHamasIbitaroigisasuIsraelUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwohereje Indi Nkunga Muri Gaza
Next Article Lionel Sentore Waririmbye ‘Uwangabiye’ Ari Hafi Kumurika Alubumu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?