Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2025 4:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibifaro byo mu bwoko bwa Merkava. Ni ibya Israel.
SHARE

Ubuyobozi bwa Hamas bwasabye abarwanyi bayo 7,000 gusubira mu bice ingabo za Israel zavuyemo, ibi bikaba ikintu cyatumye bamwe bagira ubwoba bw’uko ibintu bishobora gusubira irudubi.

Nubusanzwe hari impungenge no gushidikanya bishingiye ahanini k’ukumenya uzategeka Gaza igihe intambara ya Hamas na Israel yaba ihagaze burundu.

Iyi ni ingingo ikomeye itera benshi kwibaza niba itazakoma mu nkokora umugambi w’amahoro Amerika ya Donald Trump yari imaze gutangiza mu rwego rwo guhagarika intambara imaze imyaka ibiri n’iminsi mike itangiye.

BBC yanditse ko Hamas kandi yatangiye gukora ibishoboka ngo ikure ibisimu hejuru y’abantu ivuga ko ari Abanyapalestine byagwiriye, ikemeza ko hari imibiri 9,500 yaguweho nabyo, ikeneye kubonwa ikazashyingurwa.

Kuri uyu wa Gatandatu ubaye umunsi wa kabiri w’ishyirwa mu bikorwa by’umushinga w’amahoro ndetse muri Israel ibitaro byatangiye kwitegura kwakira abaturage bari baratwawe bunyago na Hamas kandi abarenga 20 muri bo ubu barapfuye.

Abakiri bazima nabo ntibarenga uwo mubare kuko kugeza rwagati muri iki Cyumweru havugwaga ko abakiri yo ari 48 kandi icyakabiri cyabo barapfuye.

Biteganyijwe ko aba mbere muri bo bazagera muri Israel ku wa Mbere tariki 12, Ukwakira, 2025 mu masaha y’igitondo ku isaha y’i Kigali.

Hamas nayo izakira abantu bayo 1,700 bari bafungiwe muri gereza za gisirikare za Israel.

Mu minsi ishize yari yasabye ko Israel yabaha n’imirambo ya Yahya Sinwar n’umuvandimwe we Mohammud Sinwar bombi bayoboraga Hamas bakagwa mu bitero bya Israel.

TAGGED:AbarwanyiAmahoroGazaHamasIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan
Next Article Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?