Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, Programme Alimentaire Mondial, rivuga ko rwose inzara iri mu batuye Gaza bahunze intambara, ikomeye ku buryo ibiribwa biherutse kumanurwa mu ndege ntaho byabakoze.
Abayobozi baryo babwiye itangazamakuru ko inzara iri yo iri ku rwego rw’inzara yigeze kuzahaza abantu bo muri Ethiopia n’abo muri Biafra, zombi zibayeho mu mpera z’ikinyejana cyashize.
Ross Smith uyobora gahunda za PAM zikenewe aho rukomeye avuga ko guha ibiribwa bike abantu barenga Miliyoni ebyiri kandi bacucitse k’ubuso buso bwa 365 km2 ari akazi kagoye, cyane cyane ko abana ari bo benshi bazahajwe nayo.
Yemeza ko kubagera ho bose, bakarya bagahaga ntawe uhawe intica-ntikize bivunanye cyane.
Nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Israel Tariki 07, Ukwakira, 2023, Gaza yahindutse umusaka.
Intambara Israel yahagabye igamije kurimbura Hamas burundu yahitanye benshi barimo n’abasivili.
Abarokotse amasasu y’indege za Israel basigaye mu kaga ko gusonza no kubura uwabagoboka ngo abahe icyo batekera abana.
Abacurabwenge mu buyobozi bwa Israel basanze bumwe mu buryo bwatuma Hamas iva ku izima ikarekura abo yatwaye bunyago, ari ugusonjesha abantu bose batuye Gaza.
Uwo muvuno yatumye hari abazira inzara biganjemo abana n’abagore.
Muri iki gihe abarwanyi ba Hamas kandi bahora bikanga ‘missiles’ za Israel zihora zirekereje ngo nihagira utarabuka ahagwe.
Aho amahanga amenyeye inzara iri guca ibintu muri Gaza, yatangiye gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ireke ibiribwa bigere ku bashonje bo muri Gaza.
Mu minsi mike ishize rero, nibwo indege za Leta ziyunze z’Abarabu n’abandi zatangiye kurekurira mu kirere ibiribwa biri mu mifuka.
Abaturage bagiye kuyisama babyigana kuko bari bamaze igihe bashonje bikomeye.
Amakuru yatangajwe na Israel ariko Hamas itaragira icyo ivugaho, ayishinja ko yibye ibyo biribwa ubwo yabipakiraga ikamyo ikabijyana.
Hagati aho, umwe mu migambi Israel iri guteganya ni ukuzafata Gaza yose ikaba Intara igengwa n’ubuyobozi bwayo.
Amerika na Israel hari byinshi bari gutegura bizagena ejo hazaza h’iyi Ntara.