Gen Alex Kagame Yoherejwe Kuyobora Ingabo Muri Mozambique

Ahagana saa sita z’amanywa nibwo abasirikare n’abapolisi bayobowe na Major General Alex Kagame bagiye muri Mozambique gusimbura bagenzi babo bari bahamaze iminsi mu bikorwa byo kuhatsimbataza umutekano.

Gen Alex Kagame asimbuye Gen Nkubito Eugene wari uhamaze igihe ayoboye irindi tsinda.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri kiriya gihugu bagize itsinda rigari ry’abagabo n’abagore 2000 baharanira ko Intara ya Cabo Delgado itekana.

Abapolisi b’u Rwanda bo bayobowe by’umwihariko na Commissioner of Police Yahaya Kamunuga.

- Kwmamaza -

Asimbuye Commissioner of Police Emmanuel Hatari.

Mbere yo guhaguruka,Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent yabibukije ko bagomba guhora bibuka guharanira umuhati mu kazi, ikinyabupfura, ubwitange no kwicisha bugufi mu gihe bafasha abaturage b’aho bakorera.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda ba mbere bagiye muri kiriya gihugu muri Kanama, 2021.

Uwari ubayoboye bose icyo gihe yari Major General Innocent Kabandana, Polisi iyobowe na Commissioner of Police Denis Basabose.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rufasha Mozambique guhashya ibyihebe byari byaribasiye Cabo Delgado.

Hagati aho, Perezida wa Mozambique Filip Nyusi yari yasuye u Rwanda mu mpera z’Icyumweru cyarangiye taliki 30, Nyakanga, 2023.

Mugenzi we Paul Kagame yamugabiye zimwe mu nyambo yororeye mu Karere ka Bugesera ahitwa Kibugabuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version