Gen Haftar Yiyamamarije Kuyobora Libya

Mu rugo rwe ruherereye i Benghazi niho Gen Haftar yatangarije ko agiye gutangira kwiyamamariza kuyobora Libya mu matora ateganyijwe mu Ukuboza, 2021.

Yavuze ko atabikoze agamije kujya ku butegetsi ubwabyo, ahubwo ko abikoze mu rwego rwo gufasha abanya Libya kongera kugira ishema n’isheja mu ruhando mpuzamahanga.

RFI yanditse ko uyu musirikare mukuru yari aherutse kwegura ku buyobozi bukuru bw’umutwe umaze imyaka mu ntambara ushaka kwigarurira Libya.

Ubwo yeguraga ku butegetsi bw’uriya muryango yavuze ko agiye kwitegura kuziyamamariza kuyobora Libya mu matora azaba tariki 24, Ukuboza, 2021.

- Advertisement -

Ubu rero yabishyize ku mugaragaro, atangariza amahanga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Libya yahoze iyoborwa na Muhamar Kadhafi wigeze kumuyobora mu gisirikare.

Itegeko rigenga amatora rivugwa ko umusirikare ushaka kwiyamamariza kuyobora Libya agomba kubanza kukivamo.

Khalifa Haftar afite umuhungu witwa Saddam Haftar uri mu b’ingenzi bari kumushakira amaboko mu mahanga.

Uyu musore aherutse gusura Israel bagirana ibiganiro mu muhezo.

Bivugwa ko Israel ishaka gufata irembo muri  Libya.

Ikinyamakuru Haartz cyo muri Israel giherutse kwandika ko  ikiganiro umuhungu wa Gen  Haftar yagiranye n’abategetsi b’i Yeruzalemu cyamaze iminota 90.

Saddam Haftar yageze muri kiriya gihugu ari mu ndege ya Se yitwa Dassault Falcon ifite nomero  P4-RMA  yakorewe mu Bufaransa.

Mbere y’uko igera ku kibuga mpuzamahanga cya Ben Gourion muri Israel yari yabaje kugwa i Dubai.

Hari amakuru ataremezwa na rumwe mu mpande zirebwa nayo avuga ko Haftar n’umuhungu we bari gukora uko bashoboye ngo Israel ibafashe kuzatsinda amatora hanyuma nabo bazayifungurire amarembo, batangire imikoranire.

Andi yo avuga ko Haftar afite ikigo gikorera i Dubai gukorwamo n’Abanya Israel.

Ikindi ni uko hari ibigo bikorwamo n’abahanga mu kureshya abakiliya(PR Companies) bikorera mu Bufaransa no muri Leta ziyunze z’Abarabu bigira inama abo ku ruhande rwa Jenerali Haftar ngo bamenye uko bazitwara kugira ngo bagere ku butegetsi.

Uyu musirikare muri iki gihe niwe ufatwa nk’umuntu ukomeye kurusha abandi muri Libya.

N’ubwo abasirikare be baherutse gukubitwa inshuro, bagasubira inyuma, ariko muri rusange igice ayoboye kihagazeho cyane.

Saddam Haftar niwe ufatwa nk’ukuboko gukomeye kwa Se.

Mu myaka itatu ishize, Khalifa Haftar yagiye kwivuriza i Paris, icyo gihe akaba ari nabwo yashyize umuhungu we  mu mwanya ukomeye amuha ipeti rikomeye ndetse amwizeza ko azakomeza kumuzamura mu ntera.

Ubwo Saddam Haftar yari muri Israel mu minsi ishize ntawamenye neza uwo baganiriye wo muri Guverinoma iyobowe na Naphtali Bennett ariko bizwi neza ko yahuye n’abakozi bakuru mu rwego rw’ubutasi rwa Israel rwitwa Mossad bari kumwe n’abo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Abo muri Mossad bahuye na Saddam Haftar ni abo mu ishami ryayo rishinzwe ibikorwa byo guhirika ubutegetsi mu mahanga, ibi bigakorwa ku bufatanye n’ibindi bigo by’ubutasi byo mu bihugu by’inshuti zayo.

Amakuru avuga ko ririya shami ryitwa Tevel rikorana n’ibigo 200 ku isi.

Mu buryo burimo urwijiji, Israel yatangiye gukorana n’ibigo bitandukanye byo hirya no hino ku isi hagamijwe kureba niba hari ibihugu by’Abarabu byakwemera gukorana na Israel.

Icyo gihe Inama ya Israel ishinzwe umutekano w’igihugu yari iyobowe na Meir Ben-Shabbat yashinze uriya murimo umuntu wahimbiwe izina bamwita R.

Uwo muntu yakoraga mu kigo cy’ubutasi cya Israel gikorana na Mossad kitwa Shin Bet.

Kirazira ko izina ry’uriya muntu ritangazwa mu binyamakuru kuko ubikoze abihanirwa n’amategeko.

Icyo gihe ikibazo cyari gikomeye cyari uko abayobozi ba Shin Bet hari ibyo bagonganiragaho n’aba Mossad ntibabyumvikaneho.

Aho Minisitiri w’Intebe wa Israel Naphtali Bennett agiriye  ku butegetsi, yahise agira Dr Eyal Hulata Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Umutekano muri Israel, uyu nawe dosiye ya Libya ayishinga Nimroz Gez.

Nimrod niwe kandi ushinzwe amadosiye arebana na Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati.

Kuba Saddam Haftar yarasuye ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bifite ishingiro kuko ari gushaka amaboko yazatuma aba ari we uyobora Guverinoma y’ubwiyunge izava mu matora azaba tariki 24, Ukuboza, 2021.

Khalifa Haftar yari umwe mu basirikare bari bakiri bato ubwo Col Gadhafi yafataga ubutegetsi mu mwaka wa 1969 ahiritse umwami witwaga Idris, ahita ahindura Libya Repubulika iva ku bwami kuva ubwo.

Isi cyane cyane ibihugu by’Abarabu bihanze amaso ibiri kubera muri Libya mbere gato y’uko Amatora y’Umukuru w’Igihugu aba kandi bazakomeza kuhahanga amaso.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version