Gen Kabarebe Yahawe Ikiruhuko Cy’Izabukuru

General James Kabarebe ni umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda Perezida Kagame yaraye yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abahawe iki kiruhuko bafite ipeti rya General ni abantu 12.

Barimo  Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi, Maj. Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba na Maj Gen Albert Murasira uheruka kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Harimo kandi Brig. Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Abandi bofisiye bakuru 83 bahawe iki kiruhuko.

Hari  abofisiye bato batandatu, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano,  biyongeraho 160 bafite ibibazo by’ubuzima, abo bose bakaba bahawe ikiruhuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version