Mu Rugo Rwishinzwe Umutungo W’Umuhungu Wa Bongo Bahasanze Umuba W’Amafaranga

Urugero rw'ama Euros n'amadolari

Ama Euros(€), amadolari($), n’ama CFA  ni ubwoko butatu bw’amafaranga basanze arunze mu mavalisi y’umugabo ushinzwe ibiro by’umuhungu w’imfura ya Ali Bongo uherutse guhirikwa ku butegetsi n’ingabo.

Video yashyizwe kuri Twitter n’ikinyamakuru LSI Africa irerekana abapolisi n’abandi bashinzwe kugenza ibyaha bari muri kimwe mu byumva bw’inzu y’uriya mugabo witwa Yann Ngoulou.

Bahasanze amavalisi yuzuye amafaranga y’inoti zizinze neza kandi bigaragara ko zikiri nshya.

Ngoulou ni umuyobozi w’Ibiro bya Nourredine Bongo, uyu akaba ari umuhungu w’imfura wa Ali Bongo, uyu akaba yaraye ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare biganjemo bamurinda.

- Kwmamaza -
Nourredine Bongo

Ntiharatangazwa igiteranyo cy’ariya mafaranga yose ndetse n’icyo abayakusanyije bari bagamije.

Nyuma y’ihirikwa ku butegetsi kwa Bongo, abaturage bagiye mu muhanda kubyina intsinzi no gushimira ingabo ko zibakijije akazi k’umuryango wa Bongo wari utegetse Gabon imyaka irenga 50.

Ali Bongo we yagaragaye kuri video asaba abantu kuvuza induru bakamagana ibyo yakorewe.

Ibi hari ababifashe nk’amatakirangoyi kuko ngo babona ko nta muyobozi wari ukimurimo.

Ifoto@Taarifarwanda: 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version