Gen Kandiho Yakuwe Ku Buyobozi Bwa CMI

"I'm Not bothered By the so called sanctions. i have no business with the USA. I am concentrating on my work [as the UPDF Chief of Military intelligence]. The threats we have in the region need more concentration. I will not allow to be diverted. It

Perezida Yoweri Museveni yakuye Maj Gen Abel Kandiko ku buyobozi bw’Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI), amusimbuza Maj Gen James Birungi.

Hari amakuru ko Kandiho yoherejwe mu nshingano nshya muri Sudani y’Epfo.

Maj Gen Kandiho muri Uganda afatwa na bamwe nk’umusirikare ukomeye mu butasi, ku bandi barimo Abanyarwanda akaba umuyobozi w’Urwego ruzobereye kwica urubozo abo ubutegetsi bwa Yoweri Museveni bushaka kwikiza.

Akuweho nyuma y’iminsi mike umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kanierugaba, avuye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano.

- Advertisement -

Yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi yashimiye Kandiho na Birungi ku nshingano nshya.

Kuva mu myaka mike ishize, CMI yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikabafasha gushaka abarwanashyaka n’abarwanyi bashya ntacyo yishisha.

Uwo bagizeho amakenga agafungwa, akazajugunywa ku mupaka w’u Rwanda ari intere. Hari n’abapfuye.

Ni ibikorwa ariko bidashobora kuba mu gihugu bidahawe umugisha n’umukuru w’igihugu, Museveni.

Mu Ukuboza 2021 Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC), ryafatiye ibihano abantu 15 n’ibigo bine byo muri Syria, Iran na Uganda.

Bashinjwa uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane z’abasivili, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya mu ituze.

Kandiho yashinjwe iki?

Minisiteri y’Imari ya Amerika yavuze ko Major General Abel Kandiho n’abandi ba Ofisiye ba CMI bafashe, bagafunga ndetse bagahohotera mu buryo bubabaza umubiri abantu batandukanye muri Uganda.

Ikomeza iti “CMI yibasiye abantu hagendewe ku bwenegihugu bwabo, ibitekerezo bya politiki cyangwa ko banenga Guverinoma ya Uganda.”

Nubwo mu nyandiko ya Amerika nta na hamwe havugwa u Rwanda, kuba hari abantu bibasiwe hagendewe ku bwenegihugu bishobora guhuzwa n’inkuru z’Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda, bagafungwa nyuma bakarekurwa batanagejejwe imbere y’inkiko.

Inyandiko ya Amerika irakomeza iti “Abantu bajyanywe muri kasho, bafungwa kenshi hadakurikijwe amategeko, muri kasho za CMI aho bakubitwa bikabije n’abakozi ba CMI bagakorerwa n’ibindi bibabaje birimo kubahohotera bishingiye ku gitsina no kubakubitisha amashanyarazi, kenshi bikavamo ubumuga bw’igihe kirekire n’urupfu.”

“Muri uko gufungwa, abafashwe bafungirwaga ahantu ha bonyine badashobora kuvugana n’inshuti, umuryango cyangwa abunganizi mu mategeko. Rimwe na rimwe Kandiho ubwe yagize uruhare mu kuyobora abandi mu guhata ibibazo imfungwa.”

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Kandiho nk’umuyobozi w’urwego ubwarwo cyangwa se abarukorera bagize uruhare mu byaha bikomeye byo kubangamira uburenganzira bwa muntu kandi ari we urukuriye.

Yakomeje iti “Hashingiwe ku cyemezo cya none, imitungo yose n’inyungu ziri mu mitungo y’abantu bavuzwe haruguru biri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ibifitwe cyangwa bigenzurwa n’Abanyamerika birakumiriwe kandi bigomba guhita bimenyeshwa OFAC.”

“Byongeye, ibigo byose bifitwemo mu buryo buziguye cyangwa butaziguye 50 ku ijana cyangwa hejuru yayo n’umwe cyangwa benshi mu bafatiwe ibihano nabyo birakumiriwe. Uretse igihe bitangiwe uruhushya rwihariye na OFAC cyangwa urundi ruhushya, ihererekanya ryose rikozwe n’Abanyamerika, iribereye cyangwa rinyura muri Amerika rigaruka ku mitungo cyangwa inyungu by’abantu bavuzwe, naryo rirabujijwe.”

Ibikorwa bibujijwe kandi birimo gutanga inkunga cyangwa kuyigena ijyanye n’amafaranga, ibicuruzwa cyangwa serivisi mu nyungu z’umuntu wakumiriwe, kimwe no kubyakira biturutse kuri bene abo bantu.

Ibyo byemezo byose byafashwe hashingiwe ku iteka ryiswe Global Magnitsky Human Rights Accountability Act, E.O. 13818, ryasohotse bwa mbere ku wa 20 Ukuboza 2017.

Ryashyiriweho gukurikirana abantu bagira uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu na ruswa, bibera hanze ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version