Ku Rwego Rw’Isi U Rwanda Rwasubiye Inyuma Mu Kurwanya Ruswa

Ubwo hatangazwaga imibare yerekana uko ibihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi ku byerekeye uko ruswa ihagaze, abakozi bo muri Transparency Rwanda bavuze ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatanu kandi umwaka ushize rwari ruri ku mwanya wa kane.

Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha macye ari uko bashyizemo ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.

Kuri iyi ngingo, Taarifa yabajije mu by’ukuri icyo ibyo bishatse kuvuga, abayobozi barimo n’Umuvunyi mukuru wungirije Hon Abbas Mukama  basubiza ko ibibazo birimo n’urubanza rwa Rusesabagina byaba byaragize ingaruka k’uburyo bahayemo u Rwanda amanota.

Bemeje ko kuba abanyamahanga ari bo baha Abanyarwanda amanota kuri ruswa bituma hari bamwe mu bayatanga bashobora guha u  Rwanda amanota abogamye.

- Advertisement -

Uku ‘kubogama’ niko Kavatiri Rwego Albert, Appolinaire Mupiganyi na Abbas Mukama bise ‘kuba biased’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda Appolinaire Mupiganyi ati: “ Ibibazo bya Politiki byaranze u Rwanda mu mwaka ushize byatumye hari abaha u Rwanda amanota mabi.”

Appolinaire Mupiganyi

Muri ibi bibazo ngo harimo icy’ubutabera bavuga ko gifite n’aho gihuriye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina

Ibi ngo byashyizwe muri iriya raporo bikozwe n’Ikigo kitwa  ‘Varieties of Democracy Projects’.

Byatumye u Rwanda rutakaza amanota 10.

Ubu rufite amanota 53% ku rwego rw’isi.

Ngo abaha u Rwanda amanota ni abanyamahanga baba baraje kurushoramo imari, abigeze kurubamo, abahanga mu mateka ya Politiki yarwo n’abandi.

Hejuru yo kuba imibare yatanzwe na bariya bantu yerekana ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho umwanya umwe, ngo muri rusange ntirutera intambwe iyo ari yo yose ahubwo ngo ruri hagati na hagati.

Kuri Mupiganyi, ibi ngo si bibi kuko icyaba kibi ari ugusubira inyuma.

Umwanya wa kane u Rwanda rwahozeho ubu wafashwe n’ibirwa bya Maurices.

Ku rwego rw’isi, igihugu cya Denmark nicyo gifite nke, kikagira amanota 88%.

Abo muri Varieties of Democracy Project nibo batanze amanota yatumye u Rwanda rubona ayo rufite ubu

Muri Afurika ibirwa bya Seychelles biza ku mwanya wa mbere bikagira amanota 70%.

Igihugu cyahawe amanota mabi mu kurwanya ruswa kurusha ibindi ku isi ni Sudani y’Epfo, ibanzirizwa na Somalia.

Ibigo byakoze buriya bushakashatsi bukabigeza kuri Transparency International ku rwego rw’isi kugira ngo nayo ibitangaze ni ibi bikurikira:

-World Economic Forum EOC (79%)

-Global Insight Country Risk Ratings (59%)

-World Justice Project Rule of Law Index( 57%)

-Varieties of Democracy Project (49%)

-African Development Bank CPIA (49%)

-World Bank CPIA (43%).

Muri Afurika y’i Burasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere hagakurikiraho Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni urwa mbere mu kurwanya ruswa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version