Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Kandiho Yashyizwe Muri Polisi Ya Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gen Kandiho Yashyizwe Muri Polisi Ya Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2022 6:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inkuru izindutse ishishikaje itangazamakuru ryo muri Uganda ni uko Perezida Museveni yagize Major General Abel Kandiho umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Uganda. Yari aherutse kumukura ku buyobozi bw’Ishami rya gisirikare rishinzwe ubutasi, amwohereza muri Sudani y’epfo none yamugaruye.

Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko Kandiho yasimbuye Major General Jack Bakasumba woherejwe muri Sudani y’Epfo.

Major General Abel Kandiho yahawe inshingano mu Cyongereza bita Chief of Joint Staff of Uganda Police Force.

Kandiho asimbuye Major General Jack Bakasumba

Taliki 25, Mutarama, 2022 nibwo inkuru yakwiriye hose mu Karere u Rwanda na Uganda biherereyemo ivuga ko Perezida Museveni yakuye Gen Kandiho ku buyobozi bw’ishami rya gisirikare rishinzwe ubutasi, CMI.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Maj Gen Kandiho muri Uganda afatwa na bamwe nk’umusirikare ukomeye mu butasi, ku bandi barimo Abanyarwanda akaba umuyobozi w’Urwego ruzobereye kwica urubozo abo ubutegetsi bwa Yoweri Museveni bushaka kwikiza.

Yakuweho nyuma y’iminsi mike umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kanierugaba, avuye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano.

Itangazo riha aba basirikare bakuru inshingano nshya

Yanagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi yashimiye Kandiho na Birungi ku nshingano nshya.

Kuva mu myaka mike ishize, CMI yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikabafasha gushaka abarwanashyaka n’abarwanyi bashya ntacyo yishisha.

- Advertisement -

Uwo bagizeho amakenga agafungwa, akazajugunywa ku mupaka w’u Rwanda ari intere. Hari n’abapfuye.

Ni ibikorwa ariko bidashobora kuba mu gihugu bidahawe umugisha n’umukuru w’igihugu, Museveni.

Mu Ukuboza 2021 Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC), ryafatiye ibihano abantu 15 n’ibigo bine byo muri Syria, Iran na Uganda.

Bashinjwa uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane z’abasivili, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya mu ituze.

 

TAGGED:featuredMuseveniPolisiUganda. Kandiho
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu By’Umutekano U Rwanda ‘Ruhanze Amaso’ Muri DRC
Next Article Abanyabigwi Ba Arsenal Bagiye Kuganira N’Abafana Bayo Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?