Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye byemeje ko Lt Gen(Rtd) Charles Kayonga aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya. Asimbuye Fidelis Mironko.
Statement on Cabinet resolutions of 29/11/2023 pic.twitter.com/XyCYE83T5o
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) November 29, 2023
Lieutenant-General Charles Kayonga yavutse mu mwaka wa 1962, akaba umusirikare n’umudipolomate wabikoze kuva kera ndetse ahagararira u Rwanda mu Bushinwa.
Mu kazi ka gisirikare yabaye Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Yize Kaminuza ya Makerere muri Uganda.
Afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga mu bya gisirikare yakuye muri Kaminuza ya gisirikare yitwa U.S. Army Command and General Staff College iri ahitwa Fort Leavenworth muri Mujyi wa Kansas.
Umugore we yitwa Caroline Rwivanga akaba ari Umudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA.