Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Burengerazuba Major General Eugene Nkubito aherutse kubwira ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga ko RDF ishinzwe kurinda ko hagira itera u Rwanda akoresheje imbunda, ariko nabo hari ubundi burinzi bagomba gukora.
Ubwo ni uguhangana n’ababiba amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa abashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yabibabwiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero aho bari bagiye kwibuka Abatutsi bahashyinguye, bishwe n’Interahamwe nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’u Bufaransa zari zihakambitse.
Nkubito ati: “ Ubu icyo tubona ni ingengabitekerezo ya Jenoside, ubu niyo tubona ikomeye. Aho niho muziramo, mwe kuko abafite ingengabitekerezo kenshi baba kuri social media. Ni mwe muhari kurwana iyo ntambara. Kandi ni intambara ikomeye pe. Turabashimira ko mwishyize hamwe mukaba muyirwana, mukomeze muyirwane kandi musabe n’abandi kuyijyamo ari benshi kuko twumva bidahagije”.
Yabwiye urwo rubyiruko ko iby’umutekano usanzwe usaba imbaraga za gisirikare, RDF yo izabyikorera kandi ngo uko abashaka guhungabanya u Rwanda baba bangana kose, nta kibazo bashobora guteza RDF.
Ubutumwa bwa Major General Nkubito Eugene buje bukurikira ubundi bwatanzwe mbere gato yo gutangira kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bwatanzwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RB, Dr. Thierry B. Murangira.
Icyo gihe yasabye ibyamamare muri rusange guhuriza hamwe imbaraga bafite mu kugeza ibitekerezo byabo ku baturage, bakamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Murangira yanenze ibyamamare bibona igihe cyo kwibuka kigeze bikiheza, bikazagaruka bije gutwika kandi mu gihe igihugu cyari kibikeneye byarabuze.
Ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikibazo gikomeye kuko yerekana ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakifitemo uwo mugambi.
Iyo idakumiriwe, iba ishobora kuzavamo indi Jenoside mu gihe runaka kiri imbere.