General Kabandana Yatabarutse

Indwara yari amaranye igihe niyo yahitanye Lt Gen Innocent Kabandana, umwe mu basirikare bakuru bakomeye bakoze inshingano nyinshi zirimo no kuyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe bwa mbere muri Mozambique mu mpeshyi ya 2021.

Gen Kabandana yari amaze iminsi arwariye mu bitaro by’u Rwanda bya gisirikare, Rwanda Military Refferal Hospital , urupfu rwe rukaba rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Tariki 07, Nzeri, 2025.

RDF yamubitse

Nyuma gato yo kurangiza akazi yari yaroherejwemo muri Mozambique akagaruka mu Rwanda, Innocent Kabandana yazamuwe mu mapeti agirwa Lt Gen avuye ku ipeti rya Major General.

Mu mwaka wa 1990 nibwo Innocent Kabandana yinjiye mu gisirikare, aba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umugabo wari ufite ubunararibonye mu bya gisirikare n’ubuyobozi bw’Ingabo kuko yanabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington. DC.

Yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘Special Forces’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version