Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Imwe mu nyubako za Guverinoma ya Ukraine yaguyeho igisasu bivugwa ko cyarashwe n’Uburusiya.

Kuva intambara hagati y’ibihugu byombi muri Gashyantare, 2022 yatangira, nibwo bwa mbere igisasu kirashwe ku nyubako ya Guverinoma ya Ukraine.

BBC yanditse ko mu gitero cyaraye kigabwe, haguye abantu babiri abandi 16 barakomereka.

Hari n’izindi nyubako zasenyutse harimo n’izo mu gace Perezida Volodymyr Zelenskyy akomokamo ahitwa Kryvyi Rih.

Mu minsi ishize, Perezida Putin yateje ubwega asaba abayobozi b’ibihugu by’Uburayi kutazahirahira ngo bohereze ingabo muri Ukraine kuko kubikora bizatuma Uburusiya buzirasa.

Kuba muri Ukraine imbere mu Mujyi Kyiv hatangiye kuraswa, biraza gukura benshi umutima kuko aha hantu hasanzwe harinzwe cyane.

Ibi kandi biraba mu gihe hari hasanzwe ibiganiro bigamije ko intambara yahagarara, ubuhuza bukaba buri gukorwa na Perezida Donald Trump.

Ndetse hari kurebwa uko Putin yazahura na

Zelenskyy bakaganira imbonankubone, bikozwe ku buhuza bwa Trump.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version