Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Nyuma y’uko Amerika yoherereje ubwato bugwaho indege z’intambara mu mazi aturanye na Venezuela nayo igatangira kugurutsa indege zayo z’intambara hafi aho, hari impungenge ko hashobora kwaduka intambara.

Amerika ishinja Venezuela kuba isoko y’aho ibiyobyabwenge biva bikaza kwica abaturage bayo, naho Caracas(Umurwa mukuru wa Venezuela) ivuga ko icyo Trump ashaka ari ugukuraho ubutegetsi buri ho, agashyiraho ubumufasha gucukura Petelori iri yo.

Perezida wa Venezuela witwa Nicolas Maduro avuga ko Amerika yitwaza iby’ibiyobyabwenge ngo imukure ku butegetsi ishyireho ubuzayifasha gucukura Petelori.

Mu minsi mike ishize, hari ubwato bwo muri Venezuela bwarashwe igisasu abantu 11 bari baburimo barashya.

Inzego za Leta ya Amerika zivuga ko muri ubwo bwato harimo ibiyobyabwenge byari bizanywe muri Amerika.

Mu rwego rwo gukumira ko ingabo za Venezuela zakoresha ayo mazi zikihimura kuri Amerika, mu mazi y’inyanja iri hafi aho hahise hoherezwa ubwato bwa Amerika bugwaho indege z’intambara.

Kuva aho ibyo bibereye Venezuela nayo yohereje indege z’intambara hejuru y’amazi ubwo bwato burerembamo.

Perezida Donald Trump yahise aha ubutegetsi bwa Venezuela gasopo ko izo ndege nizikomeza kuguruka hejuru aho, abasirikare be bari buzihanure.

Perezida Maduro we avuga ko ibiri kuba bitari bikwiye kuba intandaro y’intambara yeruye.

CBS yanditse ko Nicolas Maduro yagize ati: “Venezuela buri gihe iba ishaka ibiganiro kandi twiteguye ibiganiro ariko turashaka ko biba mu cyubahiro.”

Kuri uyu wa Gatanu Trump yabwiye itangazamakuru ko Venezuela nikomeza kuzamura indege hejuru y’ubwato bwa Amerika, zizahanurwa.

Yahise abwira umusirikare ufite ipeti rya Jenerali wari ku ruhande rwe ko afite uburenganzira bwo kuzakora icyo azabona ko gikwiye.

Nicolas Maduro ubu ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo gutorwa muri Mutarama, 2025 mu matora bamwe bamushinje kwibamo amajwi.

Hagati aho Amerika yatangaje ko igiye kohereza indege zayo z’intambara muri Puerto Rico, zikaba indege 10 zo mu bwonko bwa F-35.

Amerika ya Trump kandi iherutse gutangaza ko umuntu wese uzayiha amakuru yatuma Maduro afatwa azahembwa Miliyoni $50.

Niwe muntu ushyiriweho amadolari menshi bikozwe na Amerika kugira ngo azafatwe.

Venezuela ni igihugu cya 25 ku isi gicukurwamo Petelori nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version