Georges Weah Avugwaho Ruswa Ku Butegetsi Bwe

Muri Liberia haravugwa ruswa ku bantu batanu bahoze ari Abaminisitiri ku bugetetsi bwa Georges Weah wayoboye Liberiah agasimburwa na Joseph Boakai.

Abavugwaho iyo ruswa ni Samuel Tweah wari Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Jefferson Karmoh  wahoze ari umujyanama wa Georges Weah mu by’umutekano, Nyenati Tuan wabaye Minisitiri w’ubutabera w’umusigire, Moses Cooper wahoze ari umugenzuzi mu kigo gishinzwe ubutasi mu by’imari(Finance Intelligence Agency–FIA) na  Stanley S. Ford wayoboraga iki kigo.

Karmoh, Tuan na Cooper bafungiwe muri gereza nkuru ya Liberia iri mu Murwa mukuru Monrovia naho Tweah na Ford bo ntibarafatwa.

Georges Weah wigeze kuba icyamamare ku isi hose kubera ibigwi bye mu mupira w’amaguru akaza no kuba Perezida wa Liberia avuga ko ibyo abo bantu bakoranye bashinjwa ari ibinyoma bigamije kubaharabika.

Kubera iyi mpamvu, yatangaje ko agiye gusaba abayoboke b’ishyaka rye bakajya mu mihanda kubyamagana kuko nta kindi bigamije ibyo bashinjwa bigamije bitari kumusiga icyasha hamwe n’abandi bagize ishyaka rye.

Komisiyo ya Liberia ishinzwe kurwanya ruswa yitwa Liberia Anti Corruption Commission (LACC) ivuga ko abo bantu bose banyereje amafaranga agera kuri miliyoni $ 5.2  ni ukuvuga amafaranga ya Liberia angana na  L$1,055,152,540.

Muri raporo yayo yabonywe na Africa Report handitse ko mu bihe bitandukanye byabanjirije Nzeri, 2023 abavugwa muri iki kibazo bakoranye bya hafi kandi mu mayeri banyereza ayo mafaranga.

Raporo ivuga ko ayo mafaranga bayatwaye bayavanye muri Banki nkuru ya Liberia ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu wari Georges Weah muri icyo gihe.

Weah avuga ko ibiri gukorwa muri iki gihe ari ibyateguwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Boakai kugira ngo ateshe agaciro uwo yasimbuye kandi ateshe agaciro ubuyobozi bugendera ku mategeko yasize ashyizeho.

Aherutse kubwira itangazamakuru ko azahangana n’iyo politiki kandi mu buryo bukomeye.

Guverinoma iriho muri iki gihugu ivuga ko abavugwa muri iyo dosiye batagiyeho ku butegetsi bwa Boakai ngo abe yabibazwa ahubwo bahozeho kubwa Weah bityo  ko ibyo kuvuga ko Boakai yica amategeko nta shingiro bikwiye guhabwa.

Ni ibyemezwa na Minisitiri w’itangazamakuru witwa Jerolinmek M. Piah.

Georges Weah avuga ko mu gihe gito kiri imbere azakoranya abarwanashyaka be b’imena bakaganira uko babangamira ifatwa n’igezwa mu nkiko kw aba Minisitiri bahoze bakorana.

Ishyaka rye ryitwa CDC rikaba rihanganye ni irya Boakai ryitwa Unity Party.

Ku rundi ruhande uwahoze uyobora Liberia witwa Ellen Johnson-Sirleaf avuga ko kurwanya ruswa ari ikintu gikwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi kurusha gushyira ku karubanda amazina ya ba runaka.

Hagati aho Perezida Boakai iherutse kwirukana mu nshingano uwahoze ari Guverineri wa Banki nkuru ya Liberia witwa Aloysius Tarlue, Jr.

Liberia iri mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba bivugwa ruswa nyinshi kurusha ibindi, igatizwa umurindi n’umuco wo kudahana wahabaye karande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version