Minisitiri W’Intebe Wa Bangladesh Yeguye Ahunga Igihugu

Imyigaragambyo ikomeye imaze iminsi muri Bangladesh yatumye Minisitiri w’Intebe  Sheikh Hasina  yegura ahita ahunga. Hari amakuru avuga ko ashobora kuba yahundiye mu Buhinde.

Muri iki gihugu hamaze iminsi hari abantu bigaragambya bagahangana na Polisi ndetse muri bo abagera kuri 200 bamaze gupfa.

Kuri iki Cyumweru abapfuye bonyine ni 94 barimo abapolisi 14.

Yahunze abifashijwemo na kajugujugu ya gisirikare nyuma y’uko abaturage bamennye inzugi z’ibiro bye bashaka kumusumira.

Bari bamaze iminsi basaba ko yegura ariko yararyumyeho, abima amatwi.

Televiziyo yo muri Bangladesh yitwa Channel 24 yerekanye amashusho y’abaturage babyina bishimiye ko Hasina abaviriye mu gihugu.

Imyigaragambyo yatumye yegura yatangiye abanyeshuri ba Kaminuza bamagana iringaniza Guverinoma yashyize mu gutanga akazi, bituma n’abandi batari abanyeshuri bajya mu mihanda bamagana ubuzima bavuga ko buhenze cyane.

Mu murwa mukuru Dhaka abaturage bari kubyina bishimira ko bahiritse Guverinoma, ikibazo gisigaye kikaba gushyiraho iyisimbura izabakemurira ibibazo.

Bamwe mu bakorana bya hafi na Hasina babwiye AFP ko yagiye mu gice atekaniyemo ariko kitavuzwe izina.

Icyakora amakuru yo avuga ko ashobora kuba yahungiye mu baturanyi bo mu Buhinde.

Sheikh Hasina afite imyaka 76.

Umugaba mukuru w’ingabo za Bangladesh  Waker-Uz-Zaman avuga ko hari kwigwa uko hashyirwaho Guverinoma nshya y’inzibacyuho.

Hasina yari amaze imyaka 15 ku butegetsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version