Uruganda Rw’Abashinwa Nirwo Rwahiriye Muri Economic Zone

Amakuru ya vuba ku nkongi yazindukiye mu cyanya cy’inganda cya Kigali avuga ko uruganda rwahiye ari urw’Abashinwa rukorera imyenda muri kiriya cyanya.

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yabwiye Taarifa ko ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryazimije uwo muriro.

Uwo muriro wadukiye muri bimwe mu biro bigize urwo ruganda, ukaba watangiye mu ma saa kumi za mu gitondo.

Nta bantu bahiriyemo ariko iperereza riracyashaka kumenya intandaro nyayo y’iyo nkongi.

- Kwmamaza -

Wari umuriro ufite imbaraga nk’uko amashusho ari kuri TV 1 abigaragaza.

Amakuru dufite avuga ko uruganda rwahiye ari urwitwa C&D Products Rwanda Ltd rukora imyenda.

Twagerageje kuvugisha nyiri nomero igaragara ko ari yo abantu bahamagaraho ngo bamenye amakuru kuri uru ruganda ariko uwo ibaruyeho witwa Denis Ndemezo ntiyashobora kwitaba.

Ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiburasubizwa.

Ni inkuru dukomeza gukurikirana…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version