Ubukangurambaga bugamije kwibutsa Abanyarwanda akamaro ko kwitwararika igihe cyose bakoresha umuhanda bwiswe Gerayo Amahoro, bwakomereje mu bigo bya Leta. Icy’imisoro n’amahoro( Rwanda Revenue Authority, RRA) nicyo cyahereweho.
Abakozi bibukijwe uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, abandi bagakomereka ndetse bakagira ubumuga bwa burundu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police, ( CP) John Bosco Kabera yabwiye abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ko Gerayo amahoro ireba buri wese.
Udakoresha umuhanda yitwaye, awukoresha bamutwaye bityo rero ni inshingano ya buri wese kumenya uko yirinda icyabangamira undi kigashyira ubuzima bwe mu kaga.
CP Kabera yabwiye abakozi bamwumvaga ati: “Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bugomba kugera kuri buri wese kugira ngo hatazagira usigara inyuma muri uru rugamba rwo guharanira umuhanda utekanye kandi kuri bose”.
Avuga ko abakozi ba Leta bari mu bantu bakoresha umuhanda kenshi bityo bakwiye kwibutswa ibyago bahuriramo nabyo n’uburyo bwiza bwo kubyirinda bakabirinda n’abandi.
Umuvigizi wa Polisi avuga ko intego ari uko buri wese agera ku kazi ke amahoro kandi akaza gutaha akagera iwe amahoro.
Abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bashimye ko Polisi ifata umwanya ikaza kwibutsa Abanyarwanda ibyiza byo kwirinda impanuka.
Ku rukuta rwa Twitter rw’iki kigo, abakozi bacyo banditse ko ‘bagomba kuzirikana gukoresha neza’ umuhanda kuko amagara aseseka ntayorwe.
Impanuka zo muhanda ziza ku mwanya wa munani muri rusange, mu guhitana abantu benshi ku isi.
Imibare ivuga ko abantu 1,350,000 bapfa buri mwaka bazize impanuka.
Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, impanuka ziri ku mwanya wa gatatu mu bihitana abaturage.
Mu mwaka wa 2022, mu Rwanda habaruwe impanuka zigera ku 9400. Zishe abantu 650, zikoremeretsa abandi 4000.
Indi nkuru wasoma: