Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: ‘Gerayo Amahoro’ Yageze No Mu Bakozi Ba Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

‘Gerayo Amahoro’ Yageze No Mu Bakozi Ba Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2023 7:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubukangurambaga bugamije kwibutsa Abanyarwanda akamaro ko kwitwararika igihe cyose bakoresha umuhanda bwiswe Gerayo Amahoro, bwakomereje mu bigo bya Leta. Icy’imisoro n’amahoro( Rwanda Revenue Authority, RRA) nicyo cyahereweho.

Abakozi bibukijwe  uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, abandi bagakomereka ndetse bakagira ubumuga bwa burundu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police, ( CP) John Bosco Kabera yabwiye abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ko Gerayo amahoro ireba buri wese.

Umuvigizi wa Polisi avuga ko intego ari uko buri wese agera aho ajya amahoro kandi no gutaha bikaba uko.

Udakoresha umuhanda yitwaye, awukoresha bamutwaye bityo rero ni inshingano ya buri wese kumenya uko yirinda icyabangamira undi kigashyira ubuzima bwe mu kaga.

CP Kabera yabwiye abakozi bamwumvaga ati: “Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bugomba kugera kuri buri wese kugira ngo hatazagira usigara inyuma muri uru rugamba rwo guharanira umuhanda utekanye kandi kuri bose”.

Avuga ko abakozi ba Leta bari mu bantu bakoresha umuhanda kenshi bityo bakwiye kwibutswa ibyago bahuriramo nabyo n’uburyo bwiza bwo kubyirinda bakabirinda n’abandi.

Umuvigizi wa Polisi avuga ko intego ari uko buri wese agera ku kazi ke amahoro kandi akaza gutaha akagera iwe amahoro.

Abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bashimye ko Polisi ifata umwanya ikaza kwibutsa Abanyarwanda ibyiza byo kwirinda impanuka.

Ku rukuta rwa Twitter rw’iki kigo, abakozi bacyo banditse ko ‘bagomba kuzirikana gukoresha neza’ umuhanda kuko amagara aseseka ntayorwe.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri iki kigo witwa Uwitonze Jean Paulin

Impanuka zo muhanda ziza ku mwanya wa munani muri rusange, mu guhitana abantu benshi ku isi.

Imibare ivuga ko abantu 1,350,000 bapfa buri mwaka bazize impanuka.

Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, impanuka ziri ku mwanya wa gatatu mu bihitana abaturage.

Mu mwaka wa 2022, mu Rwanda habaruwe impanuka zigera ku 9400. Zishe abantu 650, zikoremeretsa abandi 4000.

Indi nkuru wasoma:

Imyumvire Mibi Iri Mu Bitera Impanuka Zo Mu Muhanda-Polisi

TAGGED:AmahorofeaturedGerayoImisoroImpanukaKaberaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yitabiriye Irahira Rya Erdogan Wa Turikiya
Next Article Nyanza: Baravugwaho Kwica Umukobwa Bamuziza Frw 100
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?