Gerayo Amahoro Yigishirijwe Mu Musigiti

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yabwiriye abandi bamenyi mu idini rya Kisilamu ko gukurikiza gahunda  ya Gerayo amahoro bifasha cyane mu kurinda ubuzima bw’abantu muri rusange n’ubw’abo bayobora by’umwikariko.

Sheikh Salim Hitimana yavuze ko gushyira ubuzima mu kaga mu muhanda ari icyaha ariko kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umuhanda bikaba uburyo bwo kurinda  ubuzima.

Avuga ko biri  mu ndangagaciro za kisilamu.

Kuri uyu kwa Gatanu, taliki ya 26 Gicurasi,2023 nibwo Mufti w’uRwanda yabibwiriye abandi basilamu  mu isengesho rya Jummah ryabereye  mu musigiti wo kwa Kadhafi i Nyamirambo.

- Advertisement -

Hari mu gikorwa Polisi yatangirijemo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu madini.

Mufti Sheikh Salim Hitimana yagize ati: “  Iyo ukurikije amabwiriza y’umuhanda, ubasha gukiza ubuzima bwawe n’ubw’abandi ariko iyo uramutse ubirenzeho ushobora kwicwa n’impanuka cyangwa ukica bagenzi bawe bakoresha umuhanda”.

Mufti w’u Rwanda nawe yabagiejejo ubutumwa bubasaba gukurikiza Gerayo Amahoro

Yababwiye ko gushyira ubuzima bwawe mu kaga n’ubw’abandi ni icyaha imbere ya Allah.

Avuga ko ubuzima abantu bafite, ari impano y’Imana kandi idasubirwaho.

Yababwiye ko ibyo bakora byose baikora mu rwego rwo kubahiriza amategeko asanzweho ariko bikba bi mu rwego rwo kurinda mumutekano w’u Rwanda.

Umwe mu bisilamu wari uhari witwa Rachid Bawiri yavuze ko yari yarumvise Gerayo Amahoro ariko atazi icyo igamije.

Yagize ati: “Ku bwanjye ntababeshye, numvaga Gerayo Amahoro ariko ntazi icyo igamije, uyu munsi, Polisi y’u Rwanda yakoze kuba yazanye ubu butumwa ku musigiti wacu”

Uwitwa Abdallah Nzabanita Rugumiriza yavuze ko iriya gahunda ya  Gerayo Amahoro yamwibukije uruhare rwe nk’umuntu ugendesha amaguru mu muhanda mu kwindira umutekano ariko ntahungabanye uw’abandi.

Avuga ko kubera iyo mpamvu, ari ingenzi ko buri Munyarwanda agira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyo iyo gahunda iteganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version