Gereza Eshanu Zo Mu Rwanda Zasatswe Zisangwamo Urumogi

Gereza ya Rwamagana iri muzaraye zisatswe

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 16, Ugushyingo, 2024 muri Gereza eshanu hirya no hino mu Rwanda habaye gusaka. Abacungagereza basanze muri izo gereza harimo ibintu bitemewe n’amategeko birimo urumogi, telefoni, imisamburo, ibyuma n’ibindi.

Itegeko rigenga RCS ryo mu mwaka wa 2022 riteganya ko umukozi w’umwuga wa RCS afite ububasha bwo “gusaka mu igororero no gusaka umuntu wese winjira cyangwa usohoka mu igororero”.

Bivuze ko gusakwa kwaraye gukozwe mu mbibi ziteganywa n’itegeko rigena imikorere y’uru rwego.

Amagororero yasatswe kuri uyu wa Gatandatu ni igororero rya Rwamagana, Muhanga, Huye, Nyamagabe na Bugesera.

- Kwmamaza -

Ibiro by’Umuvugizi w’Urwego rwa RCS witwa Chief Superintendent of Prisons( CSP) Thérese Kubwimana byatangarije kuri X ko “mu gusaka, ibitemewe byabonetse muri ayo magororero harimo urumogi, telefone, inzoga z’inkorano, packmaya (ni ubwoko bw’imisemburo), ibyuma by’ibicurano n’ibindi”.

Chief Superintendent of Prisons( CSP) Thérѐse Kubwimana

Itegeko rigena uko gusakwa bigenda, mu ngingo yaryo ya 21, rigena ko mbere y’uko umuntu yinjira mu igororero, harebwa ibintu bye bwite afite bitemewe kwinjiranwa yo.

Birabarurwa bigashyirwa mu nyandiko hanyuma muntu ufunzwe n’umuyobozi w’igororero bagashyira umukono cyangwa igikumwe kuri iyo nyandiko.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo giteganya ko ubuyobozi bw’igororero bugena ahantu habikwa ibintu bitemewe kwinjizwa mu igororero hanyuma ibidashobora kubikwa bigasubizwa umuryango w’umuntu ufunzwe cyangwa bikabikwa n’ubuyobozi bw’igororero mu gihe nta muryango uwo muntu afite.

Kuba mu Rwanda kunywa, gucuruza no gukwirakwiza urumogi bisanzwe ari icyaha, bituma iyo umuntu usanzwe ufunzwe arufatanywe aba ashobora gukurikiranwa bundi bushya kuri icyo cyaha.

Iyo bigenze gutyo, ubushinjacyaha buba bufite uburenganzira bwo kumukurikirana ku biyobyabwenge yafatanywe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version