Politiki Ivuguruye Y’Amerika Mu Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere

Amerika ya Trump ishyize imbere gucukura Gaze

Mu buryo buca amarenga ko ari yo izaba politiki y’Amerika, Umuyobozi wa Leta ya Texas witwa August Pfluger yavuze ko Amerika ifite gahunda yo gukomeza gucukura gaze kuko yayifashije kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere, akemeza ko ari yo politiki izakomeza ku butegetsi bwa Trump.

Gukomeza gucukura gaze kw’Amerika ni gahunda itandukanye n’imaze iminsi iganirwaho n’abayobozi bo hirya no hino ku isi bahuriye i Baku muri Azerbaijan ngo baganira uko ingufu zisubira zaba ari zo zakomeza gushyirwamo imbaraga mu nganda no mu binyabiziga.

I Baku bahaganiririye ko hakwiye gushakishwa amafaranga arenga miliyari $50 yo gushora mu nganda zikora motari z’ibinyabiziga n’izikoreshwa mu nganda zitazamura imyotsi mu kirere ngo bitume gishyuha.

Intego ni ukureba uko hagabanywa ibyuka bigihumanya.

- Kwmamaza -

Abanyamerika bari bahagarariye igihugu cyabo muri iyi nama batangaje ko gifite uburyo ‘bwacyo’ bwo guhangana n’icyo kibazo bitabaye ngombwa ko gihagarika gucukura gazi cyangwa izindi ngufu ziba munsi y’ubutaka.

Umuyobozi wa Leta ya Texas witwa August Pfluger yavuze ko iwabo bamenye uburyo bwiza bwo gucukura no gutunganya gaze ikagera ku rwego rwo kutanduza ikirere ndetse yashishikarije amahanga kuyigura.

Ati: “ Amerika yatunganyije gaze imeze neza kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Dufite ubushobozi bwo gukomeza gufasha abafatanyabikorwa bacu kuyibona itabahenze kandi itunganyijwe neza”.

August Pfluger (Credit:Allison Robbert)

Kuri uyu wa Gatandatu yabwiye abanyamakuru ko iyo ari yo politiki ya Amerika mu gihe cy’imyaka ine Donald Trump agiye kumara ku butegetsi, akazatangira inshingano ze mu buryo bweruye muri Mutarama, 2025.

Ubutegetsi bwa Trump buje gusimbura ubwa Joe Biden bwari bwarijeje amahanga ko Amerika izikorana nayo mu gutuma ikirere kiba cyiza, ntigikomeze gushyuha.

Hari n’Itegeko Biden yasinye mu mwaka wa 2022 ryavugaga ko igihugu cye kigiye gukorana n’amahanga muri urwo rugamba.

Kubera ko manda ye irangiye, bisa n’aho uwo mugambi warangiranye na manda ye kuko ubutegetsi bwa Donald Trump buje bwaramaramarije guteza imbere ubukungu bw’Amerika ku kiguzi cyose byasaba.

Niyo mpamvu ubu Amerika yatangaje ko igiye gutangira gucukura no gutunganya gazi yita ko ari nziza cyane ku buryo n’amahanga akwiye kuza kuyihaha yo.

Aba Republicans bo mu ishyaka rya Donald Trump bavuga ko igikwiye muri iki gihe ‘atari’ ugukuraho gucukura ibikomoka kuri petelori ahubwo ‘ari’ ugukoresha uruvange ruboneye rw’ibitanga ingufu birimo gutunganya ingufu za kirimbuzi, gazi iyunguruye n’ikoranabuhanga rikumira ko ibyuka bijya mu kirere bikomeza kugihumanya.

Abanyamerika kandi bavugwaho kugira impungenge z’uko gukoresha imirasire y’izuba n’ibyuma bibyaza umuyaga amashanyarazi byaha Ubushinwa isoko rinini ku isi kuko ari bwo bukora iri koranabuhanga kurusha ibindi bihugu byose ku isi.

Birumvikana ko Amerika iri gukora uko ishoboye ngo idaha urwaho umukeba!

Guverineri wa Leta ya Virginia witwa Morgan Griffith yavuze ko ikoranabuhanga rya Amerika rishobora gukemura ibibazo byo gushyuha kw’ikirere bitabaye ngombwa ko gucukura ibikomoka kuri petelori bihagarikwa.

Wa muyobozi witwa Pfluger twavuze haruguru yavuze ko Abanyamerika baherutse gutora Trump kuko yabemeje ko igiciro cy’ibikomoka ku ngufu kizagabanuka binyuze mu kongera izitunganyirizwa imbere mu gihugu.

Avuga ko gutunganya ziriya ngufu bizatuma n’inshuti z’Amerika zibyungukiramo kuko zizazigura zidahenzwe.

Intego y’amahanga muri rusange ni ukugabanya ubwinshi by’ibyuka byoherezwa mu kirere ku buryo mu myaka myinshi iri imbere ubushyuhe bwaterwaga nabyo buzagabanuka ku kigero cya degree Celsius 1.5.

Ni intego yashyizweho  mu masezerano y’i Paris yiswe Paris Agreement yasinywe taliki 12, Ukuboza, 2015.

Mu kwiyamamaza kwe, Donald Trump yavuze ko igihugu cye kizivana muri ayo masezerano kuko agihombya.

Ibi yigeze no kubivuga muri manda ye ya mbere yo mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2021.

Bisa n’aho Amerika yiyemeje kutazubahiriza ibikubiye mu biherutse kuganirirwa i Baku kuko abagiyeyo bayihagarariye bari babwiwe ko batagomba gutora imyanzuro ‘ihabanye’ na Politiki ya Donald Trump.

Politico yanditse ko, mu rwego rwo gukurira abantu inzira ku murima, hari umwe muri bo wo muri Leta ya Ohio witwa Troy Balderson wagize ati: “ Tugomba gukora ibiri mu nyungu”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version